Zaburi 112 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Haleluya.

Hahirwa uwubaha Uwiteka,

Akishimira cyane amategeko ye.

2Urubyaro rw'uwo ruzagira amaboko mu isi,

Umuryango w'abatunganye uzahabwa umugisha.

3Ubutunzi n'ubukire biri mu rugo rwe,

Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.

4Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima,

Uvira ūgira imbabazi n'ibambe agakiranuka.

5Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi,

Agakora imirimo ye uburyo butunganye.

6Kuko atazanyeganyezwa iteka,

Umukiranutsi azibukwa iteka ryose.

7Ntazatinya inkuru mbi,

Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka.

8Umutima we urahamye ntazatinya,

Kugeza aho azabonera ibyo ashakira abanzi be.

9 2 Kor 9.9 Yaranyanyagije yahaye abakene,

Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose,

Ihembe rye rizashyiranwa hejuru icyubahiro.

10Umunyabyaha azabireba ababare,

Ahekenye amenyo, ayage,

Icyo umunyabyaha yifuza kizabura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help