1Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy'itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo, na we azabavubira imvura y'umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe.
2Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n'abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk'intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri.
3Uburakari bwanjye bukongerejwe abungeri kandi nzahana amasekurume y'ihene, kuko Uwiteka Nyiringabo aje gusura umukumbi we ari wo nzu ya Yuda, azabahindura nk'ifarashi ye nziza mu ntambara.
4Muri we hazaturuka ibuye rikomeza imfuruka, muri we hazaturuka n'urubambo rw'ihema. Muri we hazaturuka n'umuheto w'intambara, kandi muri we ni ho hazaturuka abatware bose hamwe.
5Abo bo bazamera nk'intwari ku rugamba iyo ziribatira ababisha mu byondo byo mu mayira, bazarwana kuko Uwiteka ari kumwe na bo, abagendera ku mafarashi bazamwara.
6Ab'inzu ya Yuda nzabaha imbaraga, kandi ab'inzu ya Yosefu nzabakiza mbagarure kuko mbababariye, bazamera nk'abatigeze gucibwa kuko ndi Uwiteka Imana yabo, nzajya mbumvira.
7Abefurayimu bazamera nk'intwari, bazishima mu mitima nk'uwishimira vino. Ni koko abana babo bazabireba banezerwe, imitima yabo izanezererwa Uwiteka.
8Nzabahamagaza ikivugirizo mbateranye kuko nabacunguye, kandi bazagwira nk'uko bagwiraga.
9Nzababiba mu mahanga, bazanyibuka bari mu bihugu bya kure, bazabana amahoro n'abana babo kandi bazagaruka.
10Nzongera mbakure no mu gihugu cya Egiputa, mbateranye mbakure muri Ashuri, maze mbageze mu gihugu cy'i Galeyadi n'i Lebanoni, ndetse ntihazabakwira.
11Azanyura mu nyanja y'umubabaro, akubite imiraba yo mu nyanja. Imuhengeri ha Nili hazakama, ubwibone bwa Ashuri buzacishwa bugufi, n'inkoni y'umwami wa Egiputa izavaho.
12Nanjye nzabaha gukomerera mu Uwiteka, na bo bazagendera mu izina rye. Ni ko Uwiteka avuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.