1 Zab 54.1-2 Bukeye ab'i Zifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baravuga bati “Uzi ko Dawidi yihishe ku musozi w'i Hakila uteganye n'ubutayu?”
2Nuko Sawuli arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw'i Zifu ari kumwe n'ingabo ibihumbi bitatu z'Abisirayeli zatowe, bajya gushakira Dawidi muri ubwo butayu.
3Bukeye Sawuli agerereza ku musozi w'i Hakila, uteganye n'ubutayu hafi y'inzira. Ariko Dawidi yabaga mu butayu, hanyuma abonye Sawuli aje kumushakira mu butayu
4aherako atuma abatasi, amenya ko Sawuli aje koko.
5Dawidi aherako arahaguruka agera aho Sawuli yagerereje, yitegereza aho yibīkiriye ari kumwe na Abuneri mwene Neri umugaba w'ingabo ze. Kandi Sawuli yibīkiriye ahantu hakikije amagare, abantu na bo bagerera bamukikije.
6Maze Dawidi aterura amagambo, abaza Ahimeleki w'Umuheti na Abishayi mwene Seruya murumuna wa Yowabu ati “Ni nde turi bujyane aho Sawuli agerereje?”
Abishayi aravuga ati “Ni jye turi bujyane.”
7Nuko Dawidi na Abishayi bagera muri izo ngabo nijoro, basanga Sawuli aho yibīkiriye asinziriye ahakikije amagare, icumu rye rishinze ku musego kandi Abuneri n'ingabo baryamye bamukikije.
8Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n'ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”
9Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubangura ukuboko kwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n'urubanza?”
10Dawidi aravuga ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni we uzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo.
111 Sam 24.7 Uwiteka andinde ko nabangura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta. Ahubwo ndakwinginze, enda icumu rye riri ku musego we n'urunywero rwe rw'amazi, tugende.”
12Nuko Dawidi ajyana icumu rye n'urunywero rwe rw'amazi, abivana ku musego wa Sawuli barigendera, hatagize umuntu ubabonye cyangwa ubimenye, haba no gukanguka kuko Uwiteka yari yabasinzirije ubuticura.
13Maze Dawidi afata hakurya yaho, ahagarara mu mpinga y'umusozi uhanye na bo intera ndende.
14Nuko Dawidi akomēra abantu hamwe na Abuneri mwene Neri ati “Mbega Abuneri ko udakoma!”
Abuneri aramusubiza ati “Uri nde yewe uhamagara umwami?”
15Dawidi abwira Abuneri ati “Mbese nturi intwari? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja? Muri mwe haje umuntu wo kwica umwami, kandi ari we shobuja.
16Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwiteka uhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebe icumu ry'umwami n'urunywero rw'amazi, aho byari biri ku musego we.”
17Sawuli amenya ijwi rya Dawidi arabaza ati “Mbese aho iryo jwi si iryawe, mwana wanjye Dawidi?”
Dawidi aramusubiza ati “Ni iryanjye, Nyagasani Mwami.”
18Ati “Mbese databuja agenzereza iki umugaragu we? Nakoze iki? Cyangwa se ni cyaha ki kindiho?
19None ndakwinginze Nyagasani Mwami, umva amagambo y'umugaragu wawe. Niba Uwiteka ari we wakunterereje, niyemere igitambo. Kandi niba ari abantu nibavumirwe imbere y'Uwiteka, kuko ubu banciye ngo ndafatana na gakondo y'Uwiteka, bakavuga ngo ningende nkorere izindi mana.
20Nuko none we kwemera ko amaraso yanjye agwa hasi aho Uwiteka ataba, kuko umwami wa Isirayeli yazanywe no gushaka imbaragasa, nk'uhiga inkware mu misozi!”
21Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.”
22Dawidi aramusubiza ati “Ngiri icumu ryawe Nyagasani, nihagire umugaragu wawe uza aryende.
23Uwiteka azitura umuntu wese gukiranuka kwe n'umurava we, kuko uyu munsi Uwiteka yari yakunshyize mu maboko, nkanga kurambura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yari yimikishije amavuta.
24Kandi nk'uko ubugingo bwawe bwabaye ubw'icyubahiro cyinshi kuri jye uyu munsi, abe ari ko ubwanjye buba ubw'icyubahiro cyinshi ku Uwiteka, ankize ibyago byose.”
25Sawuli abwira Dawidi ati “Uragahora uhirwa mwana wanjye Dawidi, uzakora ibikomeye kandi gutsinda uzatsinda.”
Nuko Dawidi arigendera, Sawuli na we asubira iwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.