1
Ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka.
23Ibyo byavuye ku Uwiteka,
Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.
24Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye,
Turawishimiramo turawunezererwamo.
25 Mat 21.9; Mar 11.9; Yoh 12.13 Uwiteka, turakwinginze udukize,
Uwiteka, turakwinginze uduhe kugubwa neza.
26 Mat 21.9; 23.39; Mar 11.9; Luka 13.35; 19.38; Yoh 12.13 Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka,
Tubasabiriye umugisha mu nzu y'Uwiteka.
27Uwiteka ni Imana y'imbaraga ituvushirije umucyo,
Muboheshe igitambo imigozi,
Mukijyane ku mahembe y'igicaniro.
28Ni wowe Mana yanjye y'imbaraga nzagushima,
Ni wowe Mana yanjye nzagusingiza.
29Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,
Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.