Yobu 29 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Maze Yobu yongera guca imigani ye ati

2“Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera,

Nko mu minsi Imana yandindaga!

3Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe,

Nkagendera mu mwijima nyobowe n'umucyo wayo,

4Nk'uko nari meze mu minsi y'ubukwerere bwanjye,

Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye.

5Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye,

Abana banjye bankikije.

6Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n'amavuta,

Urutare rukansukira imigezi y'amavuta ya elayo.

7Iyo najyaga ku irembo ry'umudugudu,

Ngatereka intebe yanjye mu muharuro,

8Abasore barambonaga bakihisha,

Na bo abasaza bakampagurukira bagahagarara.

9Ibikomangoma byaracecekaga,

Bikifata ku munwa.

10Ijwi ry'imfura ryaroroshywaga,

Ururimi rwazo rugafatana n'urusenge rw'akanwa kabo.

11“Ugutwi kwanyumvaga kwanyitaga uhiriwe,

N'ijisho ryambonaga ryamberaga umuhamya,

12Yuko nakizaga umukene utaka,

N'impfubyi na yo itagira gifasha.

13N'uwendaga gupfa wese yansabiraga umugisha,

Kandi ngatuma umutima w'umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa.

14Nambaraga gukiranuka kukanyambika,

Kutabera kwanjye kwari kumeze nk'umwitero n'ikamba.

15Nari amaso y'impumyi n'ibirenge by'ikirema,

16Nari se w'umukene,

Ngakurikirana urubanza rw'uwo nari ntazi.

17Navunaga inzasaya z'umunyabyaha,

Nkamushikuza umunyago mu menyo ye.

18“Maze nkavuga nti

‘Nzapfira mu rugo rwanjye,

Kandi nzagwiza iminsi yanjye ingane n'imisenyi.

19Umuzi wanjye wari ushoreye mu mazi,

N'ikime cyatondaga ku ishami ryanjye bukarinda bucya.

20Ubwiza bwanjye bwahoraga bwiyuburura,

Umuheto wanjye ugakomerera mu ntoki zanjye.’

21Abantu bantegeraga amatwi bagategereza,

Bagaceceka ngo bumve inama yanjye.

22Iyo namaraga kuvuga nta cyo basubizaga,

Ibyo mvuze bikabatonyangaho.

23Kandi bantegerezaga nk'imvura,

Bakasama nk'abasamira imvura y'itumba.

24N'iyo twahuzaga urugwiro na bo nseka,

Ntibakundaga kubyemera,

Kandi ntabwo bahinduraga umucyo wo mu maso hanjye.

25Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababera umutware,

Nkabamerera nk'umwami mu ngabo ze,

Nk'umuhumuriza w'ababoroga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help