1Apolo ari i Korinto, Pawulo anyura mu bihugu byo haruguru asohora muri Efeso, asangayo abigishwa bamwe.
2Arababaza ati “Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?”
Baramusubiza bati “Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.”
3Arababaza ati “Mwabatijwe mubatizo ki?”
Baramusubiza bati “Umubatizo wa Yohana.”
4 Mat 3.11; Mar 1.4,7-8; Luka 3.4,16; Yoh 1.26-27 Pawulo ati “Yohana yabatije umubatizo wo kwihana, abwira abantu kwizera uzaza hanyuma ye, ari we Yesu.”
5Babyumvise batyo babatizwa mu izina ry'Umwami Yesu.
6Pawulo amaze kubarambikaho ibiganza Umwuka Wera abazaho, bavuga izindi ndimi barahanura.
7Abo bantu bose bari nka cumi na babiri.
Ijambo ry'Imana rigira ububasha muri Efeso8Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby'ubwami bw'Imana.
9Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y'abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agīra impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano.
10Agumya kugira atyo amara imyaka ibiri. Nuko abatuye muri Asiya bose bumva ijambo ry'Umwami Yesu, Abayuda n'Abagiriki.
11Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.
12Ndetse bashyīraga abarwayi ibitambaro n'imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo.
13Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zīhimbira kuvugira izina ry'Umwami Yesu ku batewe n'abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.”
14Kandi hariho abahungu barindwi b'Umuyuda witwaga Sikewa, umwe mu batambyi bakuru, bagenzaga batyo.
15Bukeye dayimoni arabasubiza ati “Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?”
16Nuko umuntu warimo dayimoni uwo abasimbukira bombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambaye ubusa bakomeretse.
17Ibyo bimenyekana mu Bayuda n'Abagiriki bose batuye muri Efeso, bose baterwa n'ubwoba kandi izina rya Yesu rishyirwa hejuru.
18Nuko benshi mu bizeye baraza bātura ibyaha byabo, bavuga n'ibyo bakoze.
19Kandi benshi mu bakoraga iby'ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by'ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugeze ku bice by'ifeza inzovu eshanu.
20Uko ni ko ijambo ry'Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.
Abacuzi bo muri Efeso barwanya iby'Imana21Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n'i Roma na ho.”
22Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi.
23Icyo gihe habaho impagarara nyinshi zitewe n'Inzira ya Yesu.
24Umuntu witwaga Demetiriyo, umucuzi w'ifeza, yacuraga mu ifeza ibishushanyo by'urusengero rwa Arutemi, akungukira abacuzi be byinshi.
25Nuko abateraniriza hamwe n'abandi bakoraga uwo mwuga, arababwira ati “Mwa bagabo mwe, muzi yuko ubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga.
26Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati ‘Imana zaremwe n'abantu si imana nyakuri.’
27Nuko uretse ko umwuga wacu wajya mu kaga ugahinyurwa, n'urusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemi na rwo rwahinyurwa, kandi iyo abo muri Asiya bose n'abari mu isi yose basenga yakurwaho icyubahiro cyayo gikomeye.”
28Na bo babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, barasakuza bati “Arutemi y'Abefeso irakomeye!”
29Maze umudugudu wose uravurungana, bose birukira icyarimwe bajya mu iteraniro ry'ibirori, bakurura Gayo na Arisitariko b'Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.
30Pawulo ashaka kujya muri abo bantu, ariko abigishwa baramubuza.
31Ndetse kuko bamwe bo mu batwaraga Asiya bari incuti ze, bamutumaho bamuhana, ngo ye kwiroha mu iteraniro ry'ibirori.
32Nuko abo mu iteraniro bamwe basakuza ukwabo abandi ukwabo, badahuriye ku kintu kimwe kuko iteraniro ryari rivurunganye, abenshi batari bazi igitumye baterana.
33Nuko Abayuda batera Alekizanderi sentiri, bamukura mu bantu, ariko arabamama ashaka kwiregūra ku bantu.
34Bamenye ko ari Umuyuda bose basakuriza icyarimwe bamara nk'amasaha abiri bati “Arutemi y'Abefeso irakomeye!”
35Aho bigeze umwanditsi w'umudugudu ahoza abantu arababwira ati “Bagabo bo muri Efeso, ni nde utazi yuko umudugudu w'Abefeso ari wo urinda urusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemi, n'igishushanyo cyamanutse mu ijuru?
36Nuko kuko ari nta wubasha guhakana ibyo, mukwiriye guhora ntimuhutireho kugira icyo mukora mutitonze,
37kuko muzanye aba bantu batibye ibyo mu rusengero, kandi batatutse imanakazi yacu.
38Nuko Demetiriyo n'abacuzi bari kumwe na we, niba bafite uwo barega, hariho iminsi yagenewe kuburanirwamo kandi n'abacamanza barahari baregane.
39Ariko rero niba hari ikindi mushaka, kizategekerwa mu rukiko rusanzwe.
40Erega ubu turi mu kaga ko kuregwa ubugome, kuko nta mpamvu y'iyi mivurungano ihari twakwireguza!”
41Avuse ibyo asezerera iteraniro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.