1 Abami 20 - Kinyarwanda Protestant Bible

Benihadadi umwami w'i Siriya yendereza Ahabu

1Bukeye Benihadadi umwami w'i Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe n'abandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi n'amagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya.

2Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabu umwami w'Abisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti “Benihadadi yadutumye ngo

3ifeza zawe n'izahabu zawe ni ibye, ndetse n'abagore bawe n'abana bawe baruta abandi ubwiza, ngo na bo ni abe.”

4Umwami w'Abisirayeli aramusubiza ati “Bibe uko uvuze, mwami nyagasani. Ndi uwawe n'ibyo mfite byose.”

5Bukeye intumwa ziragaruka ziravuga ziti “Benihadadi avuze ngo yagutumyeho intumwa, agira ngo umuhe ifeza n'izahabu n'abagore bawe n'abana bawe,

6ngo ejo nk'iki gihe azohereza abagaragu be iwawe, basake mu nzu yawe no mu mazu y'abagaragu bawe, icyo bazahabona kikunezeza cyose bazacyende bakizane.”

7Maze umwami w'Abisirayeli atumira abatware bo mu gihugu cye bose arababwira ati “Namwe nimwumve murebe uko uwo mugabo adushakaho urwiy enzo: dore yari yantumyeho ngo muhe abagore banjye n'abana banjye, n'ifeza n'izahabu byanjye, simbimwima.”

8Nuko abatware n'abantu bose baramubwira bati “Ntumwumvire, wange.”

9Aherako abwira intumwa za Benihadadi ati “Nimugende mumbwirire umwami databuja muti ‘Ibyo wabanje gutuma ku mugaragu wawe nzabikora byose, ariko ibyo untumyeho hanyuma ibyo byo simbyemeye.’ ”

Nuko intumwa ziragenda zimubwira ibyo Ahabu amushubije.

10Benihadadi arongera amutumaho aramubwira ati “Ingabo zanjye zinkurikiye nizibona i Samariya umukungugu uzikwira, umuntu wese akabona uwuzura urushyi, imana zizabimpore ndetse bikabije.”

11Umwami w'Abisirayeli aramusubiza ati “Mumubwire muti ‘Ucyambara umwambaro w'intambara ngo atabare, ye kwirata nk'uwikuramo atabarutse.’ ”

12Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe n'abo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati “Nimwigere.” Nuko barigera, batera umurwa.

Umuhanuzi ahanurira Ahabu kunesha

13Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami w'Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Ntureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.’ ”

14Ahabu aramubaza ati “Ni nde uzazidukiza?”

Na we aramusubiza ati “Uwiteka avuze yuko ari abagaragu b'abatware b'intebe.”

Arongera aramubaza ati “Ubanza gutera ni nde?”

Umuhanuzi ati “Ni wowe.”

15Nuko ateranya abagaragu b'abatware b'intebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi.

16Igihe cy'amanywa y'ihangu baratera. Ariko icyo gihe Benihadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ari kumwe na ba bami bari bamuvunnye uko ari mirongo itatu na babiri.

17Abagaragu b'abatware b'intebe ni bo babanje gutera, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera baramubwira bati “Tubonye abantu baturuka i Samariya.”

18Aravuga ati “Niba bazanywe n'amahoro mubafate mpiri, niba bazanywe no kurwana na bwo mubafate mpiri.”

19Nuko ba bagaragu b'abatware b'intebe n'ingabo zibakurikiye, bava mu murwa

20baratera, umuntu wese muri bo yica umubisha. Abasiriya barahunga, Abisirayeli barabirukana. Maze Benihadadi umwami w'i Siriya yinagurira ku ifarashi hamwe n'abagendera ku mafarashi bandi, arabakira.

21Nuko umwami w'Abisirayeli na we arasohoka atera abagendera ku mafarashi n'amagare, yica Abasiriya benshi cyane.

22Hanyuma umuhanuzi araza asanga umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Genda wikomeze, witegure umenye uko uzabigenza, kuko mu mwaka utaha umwami w'i Siriya azongera kugutera.”

Ahabu anesha Benihadadi ariko baracudika ntiyamwica

23Hanyuma abagaragu b'umwami w'i Siriya baramubwira bati “Imana yabo ni imana ihimba mu misozi miremire, ni cyo cyatumye baturusha amaboko. Ariko noneho tuzarwanire na bo mu bibaya, ni ukuri tuzahabarushiriza amaboko.

24Kandi genza utya ukureho abo bami, umwami wese umukure mu mwanya we, mu cyimbo cyabo ushyireho abatware b'ingabo,

25maze ugabe ingabo zihwanye n'izo wapfushije, ushyireho amafarashi n'amagare bingana n'ibyo wapfushije. Nuko tuzarwanire na bo mu kibaya, ntituzabura kubarusha amaboko.”

Arabumvira abigenza atyo.

26Umwaka utashye Benihadadi ateranya Abasiriya, arazamuka ajya kuri Afeka kurwana n'Abisirayeli.

27Maze Abisirayeli baraterana, bakora amahamba barabatera, bagandika imbere yabo basa n'udukumbi tubiri tw'abana b'ihene, ariko Abasiriya bo bari buzuye igihugu.

28Nuko haza umuntu w'Imana, asanga umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.’ ”

29Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi bateza urugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe.

30Kandi abandi bahungira mu mudugudu wa Afeka, bagwirwa n'inkike z'amabuye zica abantu bari barokotse inzovu ebyiri n'ibihumbi birindwi.

Benihadadi arahunga ajya mu mudugudu, yicumita mu mwinjiro w'inzu.

31Hanyuma abagaragu be baramubwira bati “Twumvise ko abami b'ubwoko bwa Isirayeli ari abami bafite imbabazi, none ubu turakwinginze ngo dukenyere ibigunira, dutamirize ingoyi dusange umwami w'Abisirayeli, ahari yakiza ubugingo bwawe.”

32Nuko bakenyera ibigunira, batamiriza ingoyi basanga umwami w'Abisirayeli baravuga bati “Umugaragu wawe Benihadadi aradutumye ngo aragusaba ngo umukize.”

Arababaza ati “Mbese aracyari muzima? Yemwe, ni mwene data!”

33Abo bagabo baramwitegereza bihutira kumukubira kuri iryo jambo baravuga bati “Benihadadi ni mwene so koko.”

Arababwira ati “Nimugende mumunzanire.” Nuko Benihadadi arasohoka aza kumusanganira, ahageze Ahabu amwuriza igare rye.

34Maze Benihadadi aramubwira ati “Imidugudu data yanyaze so nzayigusubiza, kandi uziharurira inzira i Damasiko nk'uko data yaziharurizaga i Samariya.”

Ahabu aravuga ati “Nitumara gusezerana iri sezerano ndakurekura.” Nuko barasezerana, aramurekura.

Uwiteka avuma Ahabu amuhoye gukiza Benihadadi

35Hariho umugabo wo mu bahungu b'abahanuzi wabwiye mugenzi we abibwirijwe n'ijambo ry'Uwiteka ati “Ndakwinginze nkubita.” Yanga kumukubita.

361 Abami 13.24 Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati “Ubwo utumviye Uwiteka, ubu nitumara gutandukana intare irakwica.” Nuko bamaze gutandukana, ahura n'intare iramwica.

37Uwo muhanuzi asanga undi mugabo aramubwira ati “Ndakwinginze nkubita.” Uwo we aramukubita aramukomeretsa.

38Nuko umuhanuzi aragenda ategera umwami mu nzira ariyoberanya, yitwikira igitambaro mu maso.

39Hanyuma umwami arahanyura, agiye kumucaho aramutakira ati “Umugaragu wawe nari ku rugamba, mbona umuntu uvuye mu ntambara anzanira umuntu arambwira ati ‘Rinda uyu muntu naramuka abuze nzaguhorera ubugingo bwe, cyangwa uzarihe italanto y'ifeza.’

40Ariko umugaragu wawe ndi mu miruho nkora hirya no hino, uwo mugabo arabura.”

Nuko umwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uko ni ko urubanza rugutsinze nk'uko urwiciriye ubwawe.”

41Uwo mwanya uwo mugabo yitwikurura igitambaro mu maso, umwami w'Abisirayeli amenya ko ari umuhanuzi.

42Uwo muhanuzi aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Kuko warekuye umugabo natanze ngo arimbuke, ni cyo gituma uzahorerwa ubugingo bwe, kandi abantu bawe bazahorerwa abe.’ ”

43Nuko umwami w'Abisirayeli ajya iwe i Samariya, afite agahinda n'uburakari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help