1Mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra, nubona intumbi y'uwishwe iri mu gasozi uwamwishe ntamenyekane,
2abakuru bawe n'abacamanza bawe bazagende bagere intera ziva aho intumbi y'uwishwe iri, zikagera ku midugudu ihagose.
3Umudugudu urusha iyindi kuba bugufi bw'iyo ntumbi, abakuru bo muri uwo mudugudu bazazane iriza bakuye mu mashyo batigeze gukoresha, itigeze gufatanywa n'indi ngo ikurure ikintu,
4bayimanure mu gikombe kirimo akagezi kadakama, kitahinzwe kitabibwemo, bayivunire ijosi muri icyo gikombe.
5Abatambyi b'Abalewi bigire hafi, kuko ari bo Uwiteka Imana yawe yatoranirije kuyikorera no guhesha abantu umugisha mu izina ry'Uwiteka, kandi ari bo bakwiriye guca urubanza rw'imburanya zose n'urw'uruguma rwose.
6Abakuru bose b'uwo mudugudu urushaho kuba bugufi bw'iyo ntumbi, bakarabire hejuru y'iyo nka yavuniwe ijosi muri icyo gikombe
7bavuge bati “Amaboko yacu si yo yavushije ya maraso, kandi n'amaso yacu ntiyayabonye ava.
8Uwiteka babarira ubwoko bwawe Abisirayeli wacunguye, ntubare ku bwoko bwawe Abisirayeli amaraso y'utacumuye.” Maze bazaba bahongerewe ayo maraso.
9Uko ni ko amaraso y'utacumuye muzayakūza hagati muri mwe, gukora ibyo Uwiteka abona ko ari byiza.
10Nutabara kurwanya ababisha bawe, Uwiteka Imana yawe ikabakugabiza ukabajyana ari imbohe,
11ukabona mu banyagano umukobwa mwiza ukamubenguka, ugashaka kumurongora,
12uzamujyane iwawe, yiyogosheshe, ace inzara,
13yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyuma uzabone kumurongora.
14Nubona ko utakimwishimira uzamureke ajye aho ashaka, ariko ntuzamugure, ntuzamugirire nk'imbata kuko uzaba umwononnye.
15Umugabo nagira abagore babiri umwe akaba inkundwakazi undi akaba inyungwakazi, bombi akaba abyaranye na bo, umuhungu w'imfura akaba uw'inyungwakazi,
16najya kuraga ntazagire umuhungu w'inkundwakazi umutware ngo amurenze uw'inyungwakazi, kandi ari we mpfura koko.
17Ahubwo yemereshe umuhungu w'inyungwakazi ko ari imfura kumuraga imigabane ibiri y'ibyo afite byose, kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye.
18Umuntu nagira umuhungu unaniranye w'umugome utumvira se na nyina, agakomeza kutabumvira naho bamuhanishije ibihano,
19se na nyina bamufate bamushyire abakuru b'umudugudu wabo, mu marembo yawo.
20Babwire abakuru b'umudugudu wabo bati “Uyu mwana wacu yarananiranye kandi ni umugome, yanga kutwumvira, ni umunyangeso mbi kandi ni umusinzi.”
21Abagabo bo mu mudugudu wabo bose bamwicishe amabuye, uko azabe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe. Abisirayeli bose bazabyumva batinye.
22Kandi umuntu nakora icyaha gikwiriye kumwicisha bakamwica ukamumanika ku giti,
23Gal 3.13 intumbi ye ntizarare kuri icyo giti, ahubwo ntuzareke kumuhamba uwo munsi, kuko umanitswe ku giti ari ikivume ku Mana. Nuko umuhambire kugira ngo utanduza igihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.