1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo yitwa Zaburi.
2Imana itubabarire iduhe umugisha,
Itumurikishirize mu maso hayo.
Sela.
3Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi,
Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose.
4Mana, amoko agushime,
Amoko yose agushime.
5Amahanga yishime, aririmbishwe n'ibyishimo,
Kuko uzacira amoko imanza z'ukuri,
Kandi uzashorerera amahanga mu isi.
Sela.
6Mana, amoko agushime,
Amoko yose agushime.
7Ubutaka bweze umwero wabwo,
Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha.
8Imana izaduha umugisha,
Kandi abo ku mpera y'isi hose bazayubaha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.