Imigani 25 - Kinyarwanda Protestant Bible

Iyindi migani ya Salomo

1Iyi na yo ni imigani ya Salomo yimuwe, yandikwa n'abagaragu ba Hezekiya umwami w'u Buyuda.

2Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu,

Ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura.

3Uko ijuru riri hejuru cyane n'isi igera ikuzimu,

Ni ko n'imitima y'abami itamenyekana.

4Kura inkamba mu ifeza,

Maze hazavamo icyuma gihabwa umusennyi.

5Kura abagome imbere y'umwami,

Maze ingoma ye izakomezwa no gukiranuka.

6 Luka 14.8-10 Ntukibonabone imbere y'umwami,

Kandi ntugahagarare mu mwanya w'abakomeye.

7Kuko ibyiza ari uko wahamagarwa ngo “Ngwino witabe”,

Biruta ko wasubizwayo imbere y'umwami murebana.

8Ntukihutire kuburanya mugenzi wawe,

Yagutsinda wakorwa n'isoni,

Hanyuma ukabura uko ugira.

9Ahubwo mwikiranure muri ukwanyu,

Kandi ntukabitarange,

10Kugira ngo ubyumva atazakugaya,

Kandi umugayo wawe ukazaguhamaho.

11Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye,

Ni nk'amatunda y'izahabu ku mbehe y'ifeza.

12Gucyaha k'umunyabwenge gutunganira ubyumva,

Nk'impeta y'izahabu cyangwa imitamirizo y'izahabu nziza.

13Uko imbeho ya shelegi imera mu gihe cy'isarura,

Ni ko intumwa idatenguha imerera abayitumye,

Kuko inyura umutima wa ba shebuja.

14Nk'uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa,

Ni ko uwo muntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya.

15Kwitonda ukarindīra byemeza umutware,

Kandi ururimi rworoheje ruvuna igufwa.

16Mbese ubonye ubuki?

Uryeho ubuguhagije,

Nturenze urugero kugira ngo utaburuka.

17Ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y'umuturanyi,

Kugira ngo ataguhararuka akakwanga.

18Umuntu ushinja umuturanyi we ibinyoma,

Ni nk'imangu n'inkota n'umwambi utyaye.

19Kwizera umuhemu mu gihe cy'amakuba,

Ni nk'iryinyo ricitse n'ikirenge gitanye.

20Udabagirira umuntu ubabaye mu mutima,

Ameze nk'uwiyambika ubusa mu mbeho,

Cyangwa nk'umushari wa vino usutswe ku munyu.

21 Rom 12.20 Umwanzi wawe nasonza umugaburire,

Nagira inyota umuhe amazi yo kunywa,

22Kuko uzaba urunze amakara yaka ku mutwe we,

Kandi Uwiteka azakugororera.

23Umuyaga uva ikasikazi uzana imvura,

Ni ko n'ururimi ruzimura rutera kwiraburirwa mu maso.

24Kuba mu gakinga k'urusenge,

Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba.

25Nk'uko amazi afutse amerera umutima waka,

Ni ko n'inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure.

26Umukiranutsi wiyoroshya imbere y'abanyabyaha,

Ameze nk'iriba ritobamye n'isōko yandujwe.

27Si byiza kurya ubuki bwinshi,

Kandi icyubahiro abantu bishakira si cyo cyubahiro nyakuri.

28Umuntu utitangīra mu mutima,

Ameze nk'umudugudu usenyutse utagira inkike.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help