Imigani 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Umwana ufite ubwenge yemera icyo se amwigisha

Ariko umukobanyi ntiyemera guhanwa.

2Umuntu azahazwa ibyiza n'imbuto zituruka mu kanwa ke,

Ariko ubugingo bw'abagambana buzahazwa urugomo.

3Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe,

Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka.

4Umutima w'umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone,

Ariko umutima w'umunyamwete uzahazwa.

5Umukiranutsi yanga ibinyoma,

Ariko umunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni.

6Gukiranuka birinda ugenda atunganye mu nzira ze,

Ariko gukiranirwa bigusha umunyabyaha.

7Hariho uwigira umukire kandi nta cyo afite,

Hariho uwigira umukene kandi ari umukire cyane.

8Incungu y'ubugingo bw'umuntu ni ubutunzi bwe,

Ariko umukene nta cyo akangishwa.

9Umucyo w'umukiranutsi uranezeza,

Ariko urumuri rw'umunyabyaha ruzazima.

10Ubwibone butera intonganya gusa,

Ariko ubwenge bufitwe n'abagirwa inama nziza.

11Ubutunzi bw'amahugu buzagabanuka,

Ariko urundarunda ibintu avunika azunguka.

12Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara,

Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy'ubugingo.

13Uhinyura ijambo aba yizanira kurimbuka,

Ariko uwumvira itegeko azagororerwa.

14Kwigisha kw'abanyabwenge ni isōko y'ubugingo,

Gutuma umuntu ava mu mitego y'urupfu.

15Kumenya gutunganye gutera igikundiro,

Ariko inzira z'abagambanyi zirarushya.

16Umunyamakenga wese akorana ubwenge,

Ariko umupfapfa agaragaza ubupfu bwe.

17Intumwa mbi igwa mu kaga,

Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza.

18Uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni,

Ariko uwemera gucyahwa azakuzwa.

19Ibyifuzwa iyo bibonetse binezeza umutima,

Ariko abapfu bo ni ikizira kuri bo kureka ibibi.

20Ugendana n'abanyabwenge azaba umunyabwenge na we,

Ariko mugenzi w'abapfu azabihanirwa.

21Ibyago bikurikirana abanyabyaha,

Ariko abakiranutsi bazagororerwa ibyiza.

22Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be,

Kandi ubutunzi bw'abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi.

23Imyaka myinshi iva mu mirima y'abakene,

Ariko hari ikeneshejwe n'akarengane.

24Urinda umwana inkoni aba amwanze,

Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.

25Umukiranutsi ararya agahaga,

Ariko inda y'umunyabyaha izasonza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help