1 1 Ngoma 16.34; 2 Ngoma 5.13; 7.3; Ezira 3.11; Zab 100.5; 106.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,
Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2Abacunguwe n'Uwiteka bavuge batyo,
Abo yacunguye akabakura mu kuboko k'umwanzi,
3Akabatarurukanya abakura mu bihugu,
Aho izuba rirasira n'aho rirengera,
Ikasikazi no ku nyanja.
4Bazerereye mu butayu mu nzira itagira abantu,
Ntibabona umudugudu wo kubamo.
5Bicwa n'inzara n'inyota,
Imitima yabo igwa isari.
6Maze batakira Uwiteka bari mu byago,
Abakiza imibabaro yabo.
7Abashorerera mu nzira igororotse,
Kugira ngo bagere mu mudugudu wo kubamo.
8Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,
N'imirimo itangaza yakoreye abantu.
9Kuko yahagije umutima wifuza,
N'umutima ushonje yawujuje ibyiza.
10Abandi bicaraga mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu,
Baboheshejwe umubabaro n'ibyuma,
11Kuko bagomeye amagambo y'Imana,
Bagasuzugura imigambi y'Isumbabyose.
12Ni cyo cyatumye icishisha bugufi imitima yabo umuruho,
Bakagwa ntibagire ubatabara.
13Maze batakira Uwiteka bari mu makuba,
Abakiza imibabaro yabo.
14Abakura mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu,
Aca iminyururu yabo.
15Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,
N'imirimo itangaza yakoreye abantu.
16Kuko yamennye inzugi z'imiringa,
Akavuna ibihindizo by'ibyuma.
17Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo,
No gukiranirwa kwabyo.
18Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya,
Bakegera amarembo y'urupfu.
19Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago,
Akabakiza imibabaro yabo.
20Akohereza ijambo rye akabakiza indwara,
Akabakiza kwinjira mu mva zabo.
21Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,
N'imirimo itangaza yakoreye abantu.
22Batamba ibitambo by'ishimwe,
Bogeresha imirimo ye indirimbo z'ibyishimo.
23Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge,
Bagatundira mu mazi y'isanzure,
24Barebeye imirimo y'Uwiteka n'ibitangaza bye imuhengeri.
25Kuko yategetse agahuhisha umuyaga w'ishuheri,
Ushyira hejuru umuraba waho.
26Barazamukaga bakajya mu ijuru,
Bagasubira bakamanuka bakajya ikuzimu,
Imitima yabo ikayagishwa n'umubabaro.
27Bakazunga muzunga,
Bakadandabirana nk'umusinzi,
Ubwenge bwabo bwose bukazinduka.
28Maze batakira Uwiteka bari mu byago,
Abakiza imibabaro yabo.
29Aturisha uwo muyaga w'ishuheri,
Umuraba uratuza.
30Maze bīshimishwa n'uko utuje,
Kandi abajyana mu mwaro bashakaga.
31Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe,
N'imirimo itangaza yakoreye abantu.
32Bamwogereze mu iteraniro ry'abantu,
Bamushimire aho abakuru bicaranye.
33Ahindura imigezi ubutayu,
N'amasōko ayahindura inkamīra,
34Igihugu cyera agihindura ubutaka bw'umunyu,
Ku bw'ibyaha by'abahatuye.
35Kandi ahindura ubutayu ikidendezi,
No mu mburamazi ahahindura amasōko.
36Aho ni ho aturiza abashonje,
Kugira ngo batunganye umudugudu wo kubamo,
37Babibe imirima batere imizabibu,
Bibonere imbuto z'umwero.
38Akabaha umugisha bakagwira cyane,
Ntakundire inka zabo ko zigabanuka.
39Kandi iyo bagabanutse,
Bagacishwa bugufi n'agahato n'ibyago n'umubabaro,
40Asuka igisuzuguriro ku bakomeye,
Akabazerereza mu kidaturwa kitagira inzira,
41Agashyira hejuru umukene amukuye mu makuba,
Akamugwiriza imiryango nk'umukumbi.
42Abakiranutsi barabireba bakishima,
Ubugoryi bwose bukiziba akanwa.
43Umunyabwenge wese azitegereza ibyo,
Kandi bazita ku mbabazi z'Uwiteka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.