1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Uwiteka ni we mpungiraho.
Mubwirira iki umutima wanjye muti
“Hungira ku musozi wanyu nk'inyoni?”
2Kuko abanyabyaha bafora umuheto,
Batamikira umwambi mu ruge,
Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye.
3Niba imfatiro zishenywe,
Umukiranutsi yakora iki?
4Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera,
Uwiteka intebe ye iri mu ijuru,
Amaso ye areba abantu,
imboni ze zirabagerageza.
5Uwiteka agerageza abakiranutsi,
Ariko umunyabyaha n'ūkunda urugomo umutima we urabanga.
6Azavubira abanyabyaha ibigoyi,
Umuriro n'amazuku n'umuyaga wotsa,
Bizaba umugabane mu gikombe cyabo.
7Kuko Uwiteka ari umukiranutsi,
Kandi akunda ibyo gukiranuka,
Abatunganye bazareba mu maso he.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.