Zaburi 113 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Haleluya.

Mwa bagaragu b'Uwiteka mwe, nimushime,

Nimushime izina ry'Uwiteka.

2Izina ry'Uwiteka rihimbazwe,

Uhereye none ukageza iteka ryose.

3Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera,

Izina ry'Uwiteka rikwiriye gushimwa.

4Uwiteka ari hejuru y'amahanga yose,

Icyubahiro cye gisumba ijuru.

5Ni nde uhwanye n'Uwiteka Imana yacu,

Ufite intebe ye hejuru cyane,

6Akicishiriza bugufi kureba,

Ibyo mu ijuru n'ibyo mu isi?

7Akura uworoheje mu mukungugu,

Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro,

8Kugira ngo amwicaranye n'abakomeye,

Abakomeye bo mu bwoko bwe.

9Uwari ingumba mu nzu ye,

Amuha kuyibamo yishimye,

Ari nyina w'abahungu.

Haleluya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help