Kubara 23 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi.”

2Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye. Balaki na Balāmu batambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama.

3Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.” Ajya mu mpinga y'ibiharabuge.

4Imana isanganira Balāmu arayibwira ati “Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama.”

5Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balāmu aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuga utya.”

6Amusubiraho asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu bose, iruhande rw'ibitambo bye byoshejwe.

7Aca umugani uhanura ati

“Mu Aramu ni ho Balaki yankuye,

Umwami w'i Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba.

Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo,

Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.’

8Navuma nte abo Imana itavumye?

Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?

9Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y'ibitare,

Nkabwitegera ndi mu mpinga z'imisozi.

Dore ni ubwoko butura ukwabwo,

Ntibuzabarwa mu mahanga.

10Ni nde ubasha kubara umukungugu w'ubwoko bwa Yakobo?

Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy'Abisirayeli?

Icyampa nkipfira nk'uko abakiranutsi bapfa,

Iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo!”

11Balaki abwira Balāmu ati “Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?”

12Aramusubiza ati “Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?”

13Balaki aramubwira ati “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubītegera, kuko witēgeye impera imwe yabo gusa ntubitēgere bose, abe ari ho ubamvumirira.”

14Amujyana mu ishyamba ry'i Sofimu amugeza mu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi n'isekurume y'intama ku gicaniro cyose.

15Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara hano iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpurire n'Uwiteka hariya.”

16Uwiteka asanganira Balāmu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuge utya.”

17Asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu iruhande rw'ibitambo bye. Balaki aramubaza ati “Uwiteka yavuze iki?”

18Aca umugani uhanura ati

“Haguruka Balaki wumve,

Ntegera ugutwi, mwene Sipori.

19Imana si umuntu ngo ibeshye,

Kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze.

Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora?

Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?

20Dore nategetswe kubahesha umugisha,

Na yo yawubahaye simbasha kuwukura.

21Ntibonye gukiranirwa k'ubwoko bwa Yakobo,

Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli,

Uwiteka Imana iri kumwe na bo,

Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu.

22Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana,

Ifite amaboko nk'ay'imbogo.

23Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo,

Nta bupfumu buri mu Bisirayeli,

Mu gihe cyategetswe Abayakobo n'Abisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora.

24Dore ubwo bwoko bubaduka nk'intare y'ingore,

Buvumbuka nk'intare y'ingabo.

Ntizaryama itararya umuhigo,

Itaranywa amaraso y'abishwe.”

25Balaki abwira Balāmu ati “Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke.”

26Maze Balāmu abwira Balaki ati “Sinakubwiye nti ‘Icyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukora’? ”

27Balaki abwira Balāmu ati “Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda ko ubamvumirirayo.

28Balaki ajyana Balāmu mu mpinga ya Pewori, harengeye ubutayu.”

29Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi.”

30Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help