1“Uziyegereze Aroni mwene so n'abana be, ubatoranye mu Bisirayeli kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi, Aroni na Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari, abana be.
2Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumutera icyubahiro n'umurimbo.
3Kandi uzabwire abahanga bose nujuje umwuka w'ubwenge, babohe imyambaro ya Aroni yo kumwereza kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi.
4Iyi abe ari yo myambaro baboha: uwo ku gituza n'uwitwa efodi, n'ikanzu n'indi kanzu y'amabara y'ibika, n'igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe n'umushumi. Bazabohere Aroni mwene so n'abana be imyambaro yejejwe, kugira ngo ankorere umurimo w'ubutambyi.
5Bajyane imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza byo kuyibohesha.
6“Efodi bazayiremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije, abahanga b'ibyo abe ari bo bayiboha.
7Igire imishumi ku ntugu zombi ifatanye imitwe yayo yombi, kugira ngo efodi ifatanywe hamwe.
8Umushumi uboshywe n'abahanga uyiriho wo kuyikenyeza, ubohwe nka yo bibohanwe. Bawuremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije.
9Kandi uzende amabuye abiri yitwa shohamu, uyandikisheho gukeba amazina y'abana ba Isirayeli.
10Amazina ya batandatu uyandike ku ibuye rimwe, n'amazina y'abandi batandatu uyandike ku rindi, uko ubukuru bwabo bukurikirana.
11Uko umukebyi wo ku mabuye akeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, abe ari ko wandikisha gukeba kuri ayo mabuye yombi amazina y'abana ba Isirayeli, uyakwikire mu izahabu, iyakomeze.
12Ushyire ayo mabuye yombi kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa. Aroni ajye yambara amazina y'abana ba Isirayeli ku ntugu ze zombi, ayajyane imbere y'Uwiteka kuba urwibutso.
13Kandi uzacure udufunga mu izahabu,
14n'imikufi ibiri y'izahabu nziza, uyirememo imboherane nk'imigozi, uhotorere iyo mikufi y'imboherane muri utwo dufunga.
15“Kandi uzabohe umwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama, abahanga b'ibyo abe ari bo bawuboha. Uko efodi iboshywe abe ari ko uwuboha, uwuremeshe imikwege y'izahabu n'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije.
16Ungane impande zose inkubirane: uburebure bwawo bube igice cya mukono, n'ubugari bwawo bube igice cya mukono.
17Uwuhundemo amabuye akwikiwe y'impushya enye: urwa mbere rube urw'amabuye yitwa odemu na pitida na bareketi,
18urwa kabiri rube urw'ayitwa nofekina na safiro na yahalomu,
19urwa gatatu rube urw'ayitwa leshemu na shevo na akilama,
20urwa kane rube urw'ayitwa tarushishi na shohamu na yasipi, akwikirwe mu izahabu iyakomeza.
21Ayo mabuye anganye umubare n'amazina y'abana ba Isirayeli, abe cumi n'abiri nk'uko amazina yabo ari, abe ay'imiryango yabo uko ari cumi n'ibiri, izina ry'umuryango ryandikishwe gukeba ku ibuye, bityo bityo nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso.
22Kandi uzacurire uwo mwambaro wo ku gituza imikufi y'izahabu nziza y'imboherane isa n'imigozi.
23Kandi uwucurire impeta ebyiri mu izahabu, izo mpeta zombi uzihunde ku mitwe yawo yombi.
24Uhotorere iyo mikufi yombi y'izahabu y'imboherane muri izo mpeta zombi zo ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza.
25Indi mitwe yombi y'iyo mikufi y'imboherane yombi, uyihotorere muri twa dufunga twombi, uduhunde kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, mu ruhande rw'imbere.
26Kandi ucure impeta ebyiri mu izahabu, uzihunde ku mitwe yombi y'uwo mwambaro wo ku gituza ku musozo wawo, mu ruhande ruhera kuri efodi iri imbere yawo.
27Ucure izindi mpeta ebyiri mu izahabu, uzihunde ku mishumi yombi ya efodi yo ku ntugu imbere ahagana hasi, hafi y'aho ifatanira na efodi, haruguru ya wa mushumi waboshywe n'abahanga ukenyeza efodi.
28Kandi uwo mwambaro wo ku gituza bazawufatanishe ku mpeta zo kuri efodi, agashumi kaboheshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n'abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi.
29“Aroni azajye yambara ku mutima we amazina y'abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama uko yinjiye Ahera, abe urwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka ubudasiba.
30 z'Abisirayeli, abijyane imbere y'Uwiteka ubudasiba.
31“Kandi ikanzu iriho efodi, uzayiboheshe ubudodo bw'umukara wa kabayonga busa,
32igire umwenge wo gucishamo umutwe hagati yayo, igire umusozo uboshywe ugose uwo mwenge, uko umwenge w'ikoti y'icyuma umeze, kugira ngo idasaduka.
33Ku musozo wayo wo hepfo uzadodeho ibisa n'imbuto z'amakomamanga, biboheshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, bigote uwo musozo impande zose. Uzawuhundeho n'imidende y'izahabu irobekwe hagati yabyo, iwugote impande zose:
34umudende w'izahabu urobekwe hagati y'amakomamanga abiri, bityo bityo bigote umusozo wo hepfo w'iyo kanzu impande zose.
35Aroni azajye ayambara uko agiye gukora umurimo w'ubutambyi, kandi uko yinjiye Ahera imbere y'Uwiteka kandi uko asohotse, kujegera kwayo kujye kumvikana kugira ngo adapfa.
36“Kandi uzacure igisate mu izahabu nziza, maze nk'uko bakeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, ucyandikisheho gukeba aya magambo ngo: YEREJWE UWITEKA.
37Ugifatanye n'agashumi kaboheshejwe ubudodo bw'umukara wa kabayonga, gitamirizwe kuri cya gitambaro kizinze cyo mu mutwe.
38Icyo gisate kibe mu ruhanga rwa Aroni, agibweho no gukiranirwa ko mu byera Abisirayeli bazeza iyo batura amaturo yabo yose yera, gihore kiba mu ruhanga rwe iteka, kugira ngo bemerwe n'Uwiteka.
39“Kandi ikanzu ibanza ku mubiri, uzayiboheshe ubudodo bw'igitare bwiza igire amabara y'ibika, n'igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe ukiboheshe ubudodo bw'ibitare byiza, ubohe n'umushumi, abahanga b'ibyo bawudodeho amabara.
40“Abana ba Aroni uzababohere amakanzu abanza ku mubiri, ubabohere n'imishumi n'ingofero, bibe ibyo kubatera icyubahiro n'umurimbo.
41Iyo myambaro yose uzayambike Aroni mwene so n'abana be hamwe na we, ubasīge ubereze umurimo wabo, ubānyērēze kugira ngo bankorere umurimo w'ubutambyi.
42Kandi uzababohere amakabutura y'ibitare bayambare batagaragaza ubwambure, ahere mu rukenyerero agere mu bibero.
43Aroni n'abana be bazajye bayambara uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, no kwegera igicaniro ngo bankorerere Ahera, kugira ngo batagibwaho no gukiranirwa bagapfa, rizamubere itegeko ridakuka we n'urubyaro rukurikiraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.