Yeremiya 47 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyago by'Abafilisitiya n'ab'i Tiro

1 Yes 14.29-31; Ezek 25.15-17; Yow 4.4-8; Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7; Zek 9.5-7 Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza.

2Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk'uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y'igihugu no ku bikirimo byose n'umurwa n'abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n'abatuye mu gihugu bose baboroge.

3Imirindi y'inzara z'amafarashi ye akomeye, n'ikiriri cy'amagare ye no guhinda kw'inziga zayo, byose bitera ababyeyi guhunga ntibarushye bakebuka abana babo, kuko amaboko yabo arabiranye

4bitewe n'umunsi uje wo kurimbura Abafilisitiya bose, no kurimbura umufasha wese wasigaye i Tiro n'i Sidoni, kuko Uwiteka azarimbura Abafilisitiya n'abasigaye mu kirwa cy'i Kafutori.

5Ibiharanjongo biteye i Gaza, Ashikeloni harazimye n'ahasigaye h'ikibaya cyaho. Uziharatura ugeze ryari?

6Yewe wa nkota y'Uwiteka we, uzaruhuka ryari? Isubize mu rwubati rwawe, ruhuka utuze.

7Ariko se waruhuka ute, ko wategetswe n'Uwiteka? Ashikeloni n'ikibaya cy'inyanja ni ho yayiteje.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help