Amaganya ya Yeremiya 1 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Umurwa w'i Yerusalemu ko usigayemo ubusa,

Kandi wari wuzuye abantu!

Uwari ukomeye mu mahanga,

Ko yahindutse nk'umupfakazi!

Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse,

Aratura ikoro.

2Nijoro arira cyane,

Amarira amutemba mu maso,

Mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza.

Incuti ze zose zaramuriganije,

Zahindutse abanzi be.

3Abayuda bajyanywe ari imbohe,

Babitewe n'akarengane n'uburetwa bwinshi bikabije.

Batuye mu banyamahanga,

Nta buruhukiro bahabonye,

Ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro.

4Inzira z'i Siyoni ziraboroga,

Kuko ari nta wukīza mu materaniro yera.

Amarembo yaho yose ni amatongo,

Abatambyi baho barasuhuza umutima.

Abari baho bafite umubabaro,

Na ho ubwaho hafite ishavu.

5Abaharwanyaga barahanesheje,

Ababisha baho bagize ishya.

Kuko Uwiteka yahababaje ahahoye ibicumuro byaho byinshi,

Abana baho bato bajyanywe ho abanyagano imbere y'ababisha.

6Ubwiza bwose bw'umukobwa w'i Siyoni bwamuvuyeho,

Ibikomangoma bye byahindutse nk'impara zihebye urwuri,

Byagiye bidafite intege imbere y'ababyirukanaga.

7I Yerusalemu mu gihe cy'umubabaro n'amaganya byaho,

Hibutse ibintu byaho byose binezeza,

Ibyo hahoranye kera.

Igihe ubwoko bwaho buguye mu maboko y'umubisha,

Ntihagire kivuna,

Ababisha bahabonye baseka ko habaye amatongo.

8I Yerusalemu hacumuye bishishana,

Ni cyo gituma habaye ikintu cyanduye.

Abahubahaga bose barahasuzuguye,

Kuko babonye ubwambure bwaho.

Ni ukuri hasuhuza umutima,

Kandi hasubira inyuma.

9Umwanda waho wageze ku myambaro yaho,

Ntihibuka iherezo ryaho.

Ni cyo cyatumye hacishwa bugufi bitangaje,

Ntihagira uhahumuriza.

“Ayii Uwiteka, itegereze umubabaro wanjye,

Kuko umwanzi anyitereye hejuru!”

10Umubisha yasingirije ukuboko kwe ibintu byaho byose binezeza,

Kuko habonye yuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwaho bwera,

Abo wari wahakaniye ko badakwiriye kwinjira mu iteraniro ryawe.

11Abantu baho bose baraganya,

Barahahiriza ibyokurya.

Ibintu byabo binezeza babitanze ku byokurya ngo bahembure amagara yabo.

“Ayii Uwiteka, reba kandi witegereze,

Nahindutse umugayo.

12“Mwebwe abihitira mwese mwe, mbese ntibibababaje?

Nimwitegereze murebe ko hari umubabaro uhwanye n'uwanjye wangezeho;

Uwo Uwiteka yampanishije ku munsi w'uburakari bwe bukaze.

13“Yohereje umuriro mu magufwa yanjye,

Uvuye hejuru uyageramo yose.

Yategeye ibirenge byanjye umutego,

Yansubije inyuma.

Yangize umwihebe ngacika intege umunsi wose.

14“Ukuboko kwe kwamboheyeho umutwaro w'ibicumuro byanjye.

Byarasobekeranye bingera mu ijosi,

Yacogoje imbaraga zanjye.

Umwami yantanze mu maboko y'abo ntashoboye guhangana na bo.

15“Umwami yagushije intwari zanjye zose zari zantuyeho,

Yankoranirijeho iteraniro ryo guhondagura abasore banjye.

Umwami yaribatiye umwari wa Yuda mu muvure,

Nk'uko bawengeragamo vino.

16“Ibyo ni byo bindiza,

Ijisho ryanjye, ijisho ryanjye riratembamo amarira nk'amazi,

Kuko umuhumuriza wari ukwiriye kundema umutima ambaye kure.

Abana banjye babaye impabe,

Kuko umwanzi yatsinze.”

17I Siyoni harara amaboko ntihaboneka uhahumuriza,

Uwiteka yategetse ibya Yakobo,

Kugira ngo abamukikijeho bamubere ababisha,

I Yerusalemu habamereye nk'ikintu cyanduye.

18“Uwiteka arakiranuka kuko nagomeye amategeko ye,

Nimwumve ndabinginze, mwa moko yose mwe,

Kandi mwitegereze umubabaro wanjye,

Abari banjye n'abahungu banjye bagiye ho abanyagano.

19“Natabaje abakunzi banjye ariko baranshutse,

Abatambyi banjye n'abakuru banjye baguye ku murwa,

Ubwo bashakaga ibyokurya bihembura amagara yabo.

20“Ayii Uwiteka, itegereze kuko ndi mu makuba,

Umutima wanjye urahagaze!

Umutima wanjye uradihagura kuko nagomye bishayishije,

Inkota iricira hanze kandi no mu rugo hari urupfu.

21“Bumvise ko nganya ntihagira umpumuriza,

Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye,

Bishimira ko ari wowe wabingize.

Uzasohoze umunsi wavuze na bo bamere nkanjye.

22“Ibibi byabo byose bize imbere yawe,

Ubagirire nk'uko wangiriye,

Umpora ibicumuro byanjye byose.

Kuko amaganya yanjye ari menshi,

Kandi umutima wanjye ukaba urabiranye.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help