1 Yes 25.10-12; Yer 48.1-47; Ezek 25.8-11; Amosi 2.1-3; Zef Ibihanurirwa Mowabu. 2.8-11
Erega Ari, umudugudu w'i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu w'i Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe.
2Barazamutse bajya i Bayiti n'i Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo n'i Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha n'ubwanwa bose.
3Bagenda mu nzira z'iwabo bambaye ibigunira, hejuru y'amazu yabo no mu miharuro y'iwabo umuntu wese araboroga arira cyane.
4Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo z'i Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi.
5Umutima wanjye uririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka barira umugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira y'abarimbuka.
6Kuko amazi y'i Nimurimu azakama, ubwatsi buzuma, ubwatsi bubisi buzashiraho he kumera ikintu cyose kibisi.
7Ni cyo kizatuma ibintu batunze n'ibyo babitse babijyana ku mugezi w'imikinga,
8kuko kurira kugeze mu ngabano z'i Mowabu, kandi umuborogo wako ukagera Egilayimu n'i Bēriyelimu.
9Amazi y'i Dimoni yuzuye amaraso kandi nzongera guteza i Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu n'abacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.