1 Abami 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abatware ba Salomo

1Nuko Umwami Salomo aba umwami w'Abisirayeli bose,

2kandi aba ni bo batware be: Azariya mwene Sadoki umutambyi,

3Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi, Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.

4Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w'ingabo, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.

5Azariya mwene Natani yari umutware w'intebe muri bo, Zabudi mwene Natani yari umujyanama kandi umutoni w'umwami.

6Ahishari yari umunyarugo, Adoniramu mwene Abuda yakoreshaga ikoro.

7Kandi Salomo yari afite abatware cumi na babiri bakwijwe mu Bwisirayeli bwose, kugira ngo bajye bazanira umwami n'abo mu rugo rwe amakoro. Umuntu wese yamaraga ukwezi kumwe mu mwaka, afashe igihe cyo gutanga amakoro.

8Aya ni yo mazina yabo: Benihuri wo mu gihugu cy'imisozi miremire cya Efurayimu.

9Benidekera w'i Makasi n'i Shālubimu, n'i Betishemeshi na Elonibetihanani.

10Beniheseda muri Aruboti, ni we wakoreshaga n'i Soko n'igihugu cya Heferi cyose.

11Benabinadabu ni we wabaga mu gitwa cy'i Dori, yari afite umukobwa wa Salomo witwa Tafati.

12Bāna mwene Ahiludi ni we wakoreshaga i Tānaki n'i Megido n'i Betisheyani hose, iruhande rw'i Saretani hepfo y'i Yezerēli uhereye i Betisheyani ukageza mu Abeli Mehola, kandi ukageza hirya y'i Yokimeyamu.

13Benigeberi ni we wakoreshaga i Ramoti y'i Galeyadi, n'imidugudu ya Yayiri mwene Manase yo muri Galeyadi, kandi n'igihugu cya Arugobu muri Bashani, cyarimo imidugudu mirongo itandatu ikomeye igoswe n'inkike z'amabuye, igakingishwa ibihindizo by'imiringa.

14Ahinadabu mwene Ido ni we wakoreshaga i Mahanayimu.

15Ahimāsi ni we wakoreshaga i Nafutali, ni na we washyingiwe Basemati umukobwa wa Salomo.

16Bāna mwene Hushayi ni we wakoreshaga i Bwasheri n'i Beyaloti.

17Yehoshafati mwene Paruwa w'i Bwisikari.

18Shimeyi mwene Ela w'i Bubenyamini.

19Geberi mwene Uri, mu gihugu cy'i Galeyadi no mu gihugu cya Sihoni umwami w'Abamori na Ogi umwami w'i Bashani, ni we wenyine wakoreshaga muri icyo gihugu.

20Nuko Abayuda n'Abisirayeli bari benshi, bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, bararyaga bakanywa, bakanezerwa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help