Yona 1 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yona yanga gutumwa, umuyaga ubakubira mu nyanja

1 2 Abami 14.25 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti

2“Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.”

3Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n'abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.

4Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka.

5Abasare baterwa n'ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye.

6Nuko umutware w'inkuge aza aho ari aramubaza ati “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.”

7Bose baravugana bati “Nimuze dufinde tumenye utumye dutezwa ibi byago.” Nuko barafindura, ubufindo bwerekana Yona.

8Baherako baramubaza bati “Tubwire utumye dutezwa ibi byago. Ukora murimo ki? Uraturuka he? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?”

9Arabasubiza ati “Ndi Umuheburayo nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n'ubutaka.”

10Maze abantu bafatwa n'ubwoba bwinshi baramubaza bati “Ibyo ukoze ibi ni ibiki?” Kuko abo bagabo bari bamenye ko ahunze Uwiteka, kuko yari abibabwiye

11baramubaza bati “Tugire dute ngo inyanja iduturize?” Kuko inyanja yiyongeranyaga kwihinduriza.

Yona amirwa n'urufi

12Arabasubiza ati “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheri yabateye ari jye ibahora.”

13Ariko abo bagabo baragashya cyane ngo basubire hakurya imusozi ariko ntibabibasha, kuko inyanja yiyongeranyaga izikuka ikababuza.

14Ni cyo cyatumye batakira Uwiteka bakavuga bati “Turakwinginze Uwiteka, turakwinginze twe kurimbuka tuzira ubugingo bw'uyu muntu, kandi ntudushyire mu rubanza rw'amaraso y'udacumuye, kuko ari wowe Uwiteka ukoze icyo ushaka.”

15Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza.

16Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help