1Kandi Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we mwiza witwaga Tamari. Bukeye Amunoni mwene Dawidi aramubenguka.
2Amunoni ahagarika umutima ku bwa mushiki we Tamari bituma arwara, kuko yari umwari kandi abona ko bimukomereye kugira icyo yamukoraho.
3Amunoni yari afite incuti ye yitwaga Yonadabu mwene Shimeya mukuru wa Dawidi, kandi Yonadabu uwo yari umugabo w'ingurumbanya cyane.
4Aramubaza ati “Wa mwana w'umwami we, ni iki gihora kikunanura uko bukeye? Ntiwabimbwira?”
Amunoni aramusubiza ati “Umva nabengutse Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”
5Yonadabu aramubwira ati “Iryamire ku buriri bwawe wirwaze, maze so naza kukureba umubwire uti ‘Ndakwinginze, reka mushiki wanjye Tamari aze ampe icyo ndya, antekere ibyokurya hano imbere yanjye kugira ngo mbirebe, mbirīre mu ntoki ze.’ ”
6Nuko Amunoni araryama arirwaza.
Maze umwami aje kumureba, Amunoni aramubwira ati “Ndakwinginze, mushiki wanjye Tamari naze antekere udutsima tubiri imbere yanjye, nturīre mu ntoki ze.”
7Nuko Dawidi atuma mu rugo kuri Tamari ati “Ubu ngubu jya kwa musaza wawe Amunoni, umutekere ibyokurya.”
8Nuko Tamari ajya kwa musaza we Amunoni asanga araryamye, yenda urwanga arubumbiramo udutsima imbere ye, aratwotsa.
9Asingira urukraangiro ayimushyira imbere yanga kurya, maze Amunoni aravuga ati “Abagabo bose nibīheze.” Umugabo wese arīheza.
10Nuko Amunoni abwira Tamari ati “Nzanira ibyokurya ku murere ndīre mu ntoki zawe.” Nuko Tamari yenda utwo dutsima ahishije, adushyira musaza we Amunoni ku murere.
11Ayimuhereje ngo arye aramufata, aramubwira ati “Ngwino turyamane, mwene data.”
12Na we aramusubiza ati “Oya mwene data, winkoza isoni kuko bene ibyo bidakwiriye gukorwa muri Isirayeli, we gukora iby'ubupfu nk'ibi.
13Mbese nkanjye izo soni nazicana he? Kandi nawe waba ubaye igicucu muri Isirayeli. None ndakwinginze, ubivugane n'umwami kuko atazakunyima.”
14Ariko yanga kumwumvira. Maze kuko yamurushije amaboko, aramuhata aryamana na we.
15Maze hanyuma Amunoni amwanga urunuka rutagira akagero, urwango yamwanze rwaruse ubwinshi urukundo yari amukunze. Amunoni aramubwira ati “Haguruka ugende.”
16Na we aramusubiza ati “Reka kuko iki cyaha ukora unyirukana gikomeye kuruta icyo wankoreye.”
Ariko yanga kumwumva.
17Maze ahamagara umunyagikari we aramubwira ati “Sohora uyu mukobwa amvire mu nzu, maze umukingiranire hanze.”
18Kandi yari yambaye umwambaro w'amabara menshi, kuko ari ko abakobwa b'umwami b'abari bajyaga bambara. Nuko umugaragu we aramusohora, aramukingirana.
19Maze Tamari yiyorera ivu mu mutwe, ashishimura umwambaro we w'amabara menshi yari yambaye, yikorera ukuboko, agenda arira umugenda aboroga.
20Musaza we Abusalomu amubonye aramubaza ati “Mbega wahuye na musaza wawe Amunoni? Nuko ihorere mwene mama, ni musaza wawe we gushengurwa umutima n'ibyo.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk'umwage.
21Maze Umwami Dawidi yumvise ibyo byose ararakara cyane.
22Kandi Abusalomu ntiyaba akivugana na Amunoni ibibi cyangwa ibyiza, kuko Abusalomu yari yanze Amunoni, ubwo yakojeje isoni mushiki we Tamari.
Abusalomu ahōra Amunoni ibya mushiki we, aramwica23Hashize imyaka ibiri, Abusalomu ashaka abo gukemura ubwoya bw'intama ze i Bālihasori, hateganye n'i Bwefurayimu: Abusalomu ararika abana b'umwami bose.
24Bukeye ajya ibwami abwira umwami ati “Ubu umugaragu wawe mbonye abo gukemura ubwoya bw'intama zanjye. Ndakwinginze, nyagasani, jyana n'umugaragu wawe hamwe n'abagaragu bawe.”
25Umwami abwira Abusalomu ati “Oya mwana wanjye, nta kitujyana twese tutakurushya.” Abusalomu aramuhata ariko yanga kugenda, ahubwo amusabira umugisha.
26Abusalomu aramubwira ati “Nuko rero nutaza, ndakwinginze ohereza mukuru wanjye Amunoni, abe ari we tujyana.”
Umwami aramusubiza ati “Ni iki gituma ushaka ko mujyana?”
27Ariko Abusalomu aramuhata, kugira ngo yemerere Amunoni n'abandi bana b'umwami bose ngo bajyane na we.
28Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati “Mwitegereze, nimubona vino inejeje umutima wa Amunoni nkababwira nti ‘Nimutikure Amunoni’, nuko mumwice ntimutinye. Mbese si jye ubategetse? Nimukomere mube intwari.”
29Nuko abagaragu ba Abusalomu bagenza Amunoni nk'uko Abusalomu yabategetse. Maze abana b'umwami bose baherako barahaguruka, umuntu wese yinagurira ku nyumbu ye barahunga.
30Bakiri mu nzira, imbitsi ibikira Dawidi iti “Abusalomu yishe abana b'umwami bose, ntihasigaye n'umwe muri bo.”
31Maze umwami arabaduka ashishimura imyambaro ye, acura umurambo hasi, n'abagaragu be bose bamuhagarara iruhande, bashishimura imyambaro yabo.
32Ariko Yonadabu mwene Shimeya, mukuru wa Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntugire ngo bishe abana b'umwami bose, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine. Icyakora byategetswe na Abusalomu, kuko yabigambiriye uhereye umunsi Amunoni yakoreje isoni mushiki we Tamari.
33Nuko none Mwami Nyagasani, iryo jambo rye kugukura umutima wibwira ko abana b'umwami bose bapfuye, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine.”
34Nuko Abusalomu arahunga.
Maze umuhungu wari urinze atereye amaso, abona abantu benshi badutse baturutse mu nzira yo mu ibanga ry'umusozi inyuma.
35Yonadabu abwira umwami ati “Ngabo abana b'umwami barasohoye, nk'uko umugaragu wawe mvuze ni ko bibaye.”
36Amaze kuvuga atyo, uwo mwanya abana b'umwami basesekara aho. Bakihagera batera hejuru bararira, kandi n'umwami n'abagaragu be bose bararira cyane.
37Abusalomu we arahunga, ajya kwa Talumayi mwene Amihuri umwami w'i Geshuri. Nuko Dawidi akajya aririra umwana we uko bukeye.
38Abusalomu ahungira i Geshuri amarayo imyaka itatu.
39Hanyuma Umwami Dawidi agirira Abusalomu urukumbuzi rwo kujya kumusura, kuko yari amaze gushira umubabaro wa Amunoni ko yapfuye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.