Tito 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imibereho ikwiriye aba Kristo

1Ariko wowe ho uvuge ibihuye n'inyigisho nzima.

2Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n'urukundo no kwihangana.

3N'abakecuru ni uko ubabwire bifate nk'uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n'inzoga nyinshi, bigisha ibyiza

4kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n'abana babo,

5no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by'ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry'Imana ridatukwa.

6N'abasore ni uko ubahugure kudashayisha,

7wiyerekane muri byose nk'icyitegererezo cy'imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza,

8n'ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw'ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga.

9Hugura abagaragu b'imbata kugira ngo bagandukire ba shebuja, babanezeze muri byose batajya impaka,

10batiba, ahubwo bakiranuke neza rwose kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z'Imana Umukiza wacu.

Ubuntu bukiza bugaragarira abantu bose ubwo ari bwo

11Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,

12butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none

13dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza

14Zab 130.8; Kuva 19.5; Guteg 4.20; 7.6; 14.2; 1 Pet 2.9 watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry'imirimo myiza.

15Ujye uvuga ibyo kandi ubibahugure, ubahana nk'ufite ubutware rwose. Ntihakagire ugusuzugura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help