1 1 Abami 12.16; 2 Ngoma 10.16 Hariho umugabo w'ikigoryi witwaga Sheba mwene Bikuri w'Umubenyamini, avuza ikondera, aravuga ati “Nta mugabane dufite kuri Dawidi, nta n'umurage dufite kuri mwene Yesayi. Yemwe Bisirayeli, umuntu wese najye mu ihema rye.”
2Nuko Abisirayeli bose barorera gukurikira Dawidi, bakurikira Sheba mwene Bikuri, ariko Abayuda bose uhereye i Yorodani ukageza Yerusalemu, bomatana n'umwami wabo.
3 2 Sam 16.22 Bukeye Dawidi ajya i Yerusalemu mu rugo rwe. Umwami ajyana ba bagore be b'inshoreke uko ari icumi, abo yari yasize ku rugo, abashyira aho barindirwa abagaburirirayo, ariko ntiyabatahaho. Nuko bagumaho barindwa kugeza aho bapfiriye, ari intabwa.
4Bukeye umwami abwira Amasa ati “Huruza Abayuda bateranire hano iminsi itatu itarashira, kandi nawe uzabe uhari.”
5Nuko Amasa ajya guhuruza Abayuda, ariko arenza iminsi umwami yamutegetse.
6Dawidi abwira Abishayi ati “Ubu Sheba mwene Bikuri azatugirira nabi kurusha Abusalomu. Hoshi jyana abagaragu ba shobuja mumukurikire, kugira ngo adahindūra imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye, akaba adukize.”
7Nuko ingabo za Yowabu zirasohoka ziramukurikira, hamwe n'Abakereti n'Abapeleti n'abanyamaboko bose, bava i Yerusalemu bajya kugenza Sheba mwene Bikuri.
Yowabu yica Amasa8Bageze ku ibuye rinini ry'i Gibeyoni, Amasa aza kubasanganira. Kandi Yowabu yari yambaye imyambaro y'intambara, ayikenyeje umushumi uriho inkota ifashe ku itako mu rwubati rwayo. Yigiye imbere, inkota iva mu rwubati iragwa.
9Yowabu abwira Amasa ati “Uri amahoro, mwene data?” Yowabu afatisha Amasa ukuboko kw'indyo ku kananwa ngo amusome.
10Ariko Amasa ntiyita ku nkota yari ku kuboko kwa Yowabu, nuko ayimutikura ku nda amara ye adendeza hasi, ntiyongera kumutikura ubwa kabiri arapfa.
Maze Yowabu na Abishayi mwene se bakomeza kugenza Sheba mwene Bikuri.
11Ariko umuhungu wo mu ba Yowabu amuhagarara hejuru, aravuga ati “Ukunda Yowabu kandi uri mu ruhande rwa Dawidi, nakurikire Yowabu.”
12Kandi Amasa yari agaramye hagati mu nzira yigaragura mu maraso ye. Uwo mugabo abonye ko abantu bose bahagungirira, aterura Amasa amukura mu nzira, amurambika ku gasozi amworosa umwambaro, kuko yabonye ko uwamugeragaho wese yahagungiriraga.
13Amaze gukurwa mu nzira, abantu bose bahomboka kuri Yowabu, bagenza Sheba mwene Bikuri.
14Yowabu azerera mu miryango ya Isirayeli yose, agera muri Abeli y'i Betimāka no mu Baberi bose, na bo baraterana baramukurikira.
15Nuko baraza bagotera Sheba muri Abeli y'i Betimāka, maze barunda ikirundo ku mudugudu cyegamiye inkike yawo cyo kuririraho. Abantu bose bari kumwe na Yowabu bakubita inkike y'amabuye, kugira ngo bayigushe.
16Maze umugore w'umunyabwenge wo muri uwo mudugudu ashyira ejuru aravuga ati “Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze mumbwirire Yowabu muti ‘Igira hino muvugane.’ ”
17Aramwegera. Umugore aramubaza ati “Mbega ni wowe Yowabu?”
Na we ati “Ni jye.”
Aherako aramubwira ati “Umva amagambo y'umuja wawe.”
Na we ati “Ndumva.”
18Aravuga ati “Kera baravugaga ngo ntibazabura kugisha inama muri Abeli, nuko bamaramarizaho iryo jambo.”
19Ati “Ndi umwe mu banyamahoro kandi biringirwa muri Isirayeli, none urashaka kurimburana umudugudu n'umubyeyi wo muri Isirayeli. Urashakira iki kumirana bunguri gakondo y'Uwiteka?”
20Yowabu aramusubiza ati “Biragatsindwa! Biragatsindwa ko mira bunguri cyangwa ko ndimbura.
21Si ko biri, ahubwo hariho umugabo wo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yahagurukirije ukuboko kwe ku Mwami Dawidi. Mube ari we mutanga wenyine mbone kubavira ku mudugudu.”
Uwo mugore abwira Yowabu ati “Umva ye, igihanga cye turakikurengereza inkike.”
22Nuko uwo mugore ajya mu bantu bose mu nama z'ubwenge bwe, maze Sheba mwene Bikuri baherako bamuca igihanga, bakijugunyira Yowabu. Yowabu avuza ikondera, abantu bose barasandara bava ku mudugudu, umuntu wese asubira mu ihema rye. Yowabu aherako atabarukira umwami i Yerusalemu.
23Yowabu ni we wari umugaba w'ingabo za Isirayeli zose. Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w'Abakereti n'Abapeleti.
24Adoramu yategekaga ikoro, Yehoshafati mwene Ahiludi yari umucurabwenge.
25Sheva yari umwanditsi, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.
26Ira w'Umuyayiri yari umutware w'intebe wa Dawidi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.