1Bene Data, ibyerekeye impano z'Umwuka sinshaka ko mutabimenya.
2Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose.
3Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n'Umwuka w'Imana uvuga ati “Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati “Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n'Umwuka Wera.
4 Rom 12.6-8 Icyakora hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe.
5Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby'Imana, ariko Umwami ni umwe.
6Hariho n'uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe,
7umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.
8Umwe aheshwa ijambo ry'ubwenge n'Umwuka, undi agaheshwa n'uwo Mwuka ijambo ryo kumenya,
9undi agaheshwa n'uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n'uwo Mwuka impano yo gukiza indwara.
10Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi,
11ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka.
Uburyo ingingo zitari zimwe zirema umubiri umwe12 Rom 12.4-5 Nk'uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingo z'umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,
13kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
14Umubiri si urugingo rumwe ahubwo ni nyinshi.
15Ikirenge cyavuga kiti “Ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri.
16Kandi ugutwi kwavuga kuti “Ko ntari ijisho sindi uwo ku mubiri”, ibyo ntibyatuma kuba kutari uko ku mubiri.
17Mbese iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwabaye he? Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he?
18Ariko Imana yashyize ingingo mu mubiri, izigenera aho ishatse zose uko zingana.
19Mbese noneho iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he?
20Ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe.
21Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti “Nta cyo umariye”, cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti “Nta cyo mumariye.”
22Ahubwo biri ukundi rwose: ingingo z'umubiri zizwi ko ari iz'intege nke hanyuma y'izindi ni zo zo kutabura,
23kandi izo ku mubiri zizwi ko ari iz'icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni ni zo zirushaho gushimwa.
24Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa, ariko Imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi
25kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane.
26Urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishīmana na rwo.
27Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo.
28Ef 4.11 Imana yashyize bamwe mu Itorero: ubwa mbere intumwa, ubwa kabiri abahanuzi, ubwa gatatu abigisha, maze ishyiraho abakora ibitangaza n'abahawe impano zo gukiza indwara, n'abahawe gufasha abandi, n'abahawe gutwara, n'abahawe kuvuga indimi nyinshi.
29Mbese bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza?
30Bose bafite impano zo gukiza indwara? Bose bavuga izindi ndimi? Bose basobanura indimi?
31Ariko nimwifuze cyane impano ziruta izindi.
Nyamara dore ndabereka inzira irushaho kuba nziza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.