Ezira 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abazanye na Ezira

1Aba ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza, kandi uko ni ko kuvuka kwabo, abo twazamukanye tuva i Babuloni ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi.

2Muri bene Finehasi ni Gerushomu, muri bene Itamari ni Daniyeli, muri bene Dawidi ni Hatushi.

3Muri bene Shekaniya; muri bene Paroshi ni Zekariya kandi yabaranywe n'abagabo ijana na mirongo itanu, ukurikiranije imivukire yabo.

4Muri bene Pahatimowabu ni Eliyowenayi mwene Zerahiya, kandi yari kumwe n'abagabo magana abiri.

5Muri bene Shekaniya ni mwene Yahaziyeli, kandi uwo yari kumwe n'abagabo magana atatu.

6Muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, uwo yari kumwe n'abagabo mirongo itanu.

7Muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, na we yari kumwe n'abagabo mirongo irindwi.

8Muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, na we yari kumwe n'abagabo mirongo inani.

9Muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, na we yari kumwe n'abagabo magana abiri na cumi n'umunani.

10Muri bene Shelomiti ni mwene Yosifiya, na we yari kumwe n'abagabo ijana na mirongo itandatu.

11Muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, na we yari kumwe n'abagabo makumyabiri n'umunani.

12Muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, na we yari kumwe n'abagabo ijana n'icumi.

13Muri bene Adonikamu bo hanyuma aya ni yo mazina yabo: Elifeleti na Yeyeli na Shemaya, na bo bari kumwe n'abagabo mirongo itandatu.

14Kandi muri bene Bigivayi ni Utayi na Zabudi, na bo bari kumwe n'abagabo mirongo irindwi.

Ezira atumira Abalewi n'Abanetinimu

15Abo mbateraniriza ku mugezi ujya Ahava, tuhaca ingando tuhamara gatatu. Nitegereza abantu n'abatambyi, nsanga nta n'umwe wo muri bene Lewi ubarimo.

16Ntumira Eliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elunatani na Yaribu na Elunatani, na Natani na Zekariya na Meshulamu b'abakuru, kandi na Yoyaribu na Elunatani b'abigisha.

17Mbatuma kwa Ido umutware w'i Kasifiya, mbabwira ubutumwa bazabwira Ido na bene se b'Abanetinimu aho babaga i Kasifiya, ngo batwoherereze abahereza b'inzu y'Imana yacu.

18Maze ku bw'ukuboko kwiza kw'Imana yacu kwari kuri twe, batuzanira umugabo w'umunyabwenge wo muri bene Mahali mwene Lewi mwene Isirayeli, na Sherebiya n'abahungu be na bene se uko ari cumi n'umunani,

19na Hashabiya hamwe na Yeshaya wo muri bene Merari, na bene se n'abahungu babo uko ari makumyabiri,

20n'abo mu Banetinimu, abo Dawidi n'abatware be batanze ngo bakorere Abalewi, Abanetinimu magana abiri na makumyabiri bose bavugwa mu mazina yabo.

Biyiririza ubusa ku mugezi Ahava

21Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y'Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n'abana bacu bato n'ibintu byacu byose,

22kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w'ingabo z'abasirikare n'iz'abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n'umwami tuti “Amaboko y'Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n'uburakari bwayo birwanye abayireka bose.”

23Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.

Impiya zabo zibitswa abatambyi cumi na babiri

24Maze ntora cumi na babiri mu batware b'abatambyi, Sherebiya na Hashabiya n'abandi cumi muri bene se.

25Mbagerera ifeza n'izahabu n'ibintu by'amaturo y'inzu y'Imana yacu, ibyo umwami n'abajyanama be n'abatware be n'Abisirayeli bari bahari bose batuye.

26Nuko mbagerera italanto z'ifeza magana atandatu na mirongo itanu, n'ibintu by'ifeza italanto ijana n'italanto z'izahabu ijana,

27n'ibyungu by'izahabu makumyabiri byari dariki igihumbi, n'ibikoreshwa bibiri by'imiringa myiza isenwe y'igiciro cyinshi nk'icy'izahabu, ndabibashyikiriza.

28Ndababwira nti “Mwebwe muri aberejwe Uwiteka, n'ibintu bikoreshwa na byo ni ibyera, hamwe n'izo feza n'izahabu n'ituro batuye Uwiteka Imana ya ba sogokuruza babikunze.

29Mube maso mubirinde kugeza aho muzabigerera imbere y'abatware b'abatambyi n'Abalewi, n'abatware b'amazu ya ba sogokuruza b'Abisirayeli mu byumba byo mu nzu y'Uwiteka i Yerusalemu.”

30Nuko abatambyi n'Abalewi benda ifeza n'izahabu n'ibindi bintu uko indatira zabyo zanganaga, ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y'Imana yacu.

Ezira agera i Yerusalemu

31Bukeye ku munsi wa cumi n'ibiri w'ukwezi kwa mbere, duhaguruka ku mugezi Ahava tujya i Yerusalemu ukuboko kw'Imana yacu kuba kuri twe, idukiza amaboko y'ababisha n'abaduciriye ibico mu nzira.

32Tugeze i Yerusalemu, tuhasibira gatatu.

33Nuko ku munsi wa kane bagera ifeza n'izahabu n'ibindi bintu, babigerera mu nzu y'Imana yacu tubishyikiriza Meremoti mwene Uriya umutambyi ari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, kandi bari bafatanije na Yozabadi mwene Yoshuwa na Nowadiya mwene Binuwi b'Abalewi.

34Byose barabimurika uko umubare wabyo n'indatira zabyo byari biri. Icyo gihe indatira zabyo byose zirandikwa.

35Maze abavukiye mu bunyage bakabuvamo batambira Imana ya Isirayeli ibitambo byoswa, batamba inka cumi n'ebyiri z'igitambo cyoswa cy'Abisirayeli bose, n'amasekurume y'intama mirongo urwenda n'atandatu, n'abana b'intama mirongo irindwi na barindwi, n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri, biba igitambo cyo gukuraho ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo cyoserezwa Uwiteka.

36Maze bashyikiriza abatware b'umwami n'ibisonga bye bo hakurya y'uruzi amategeko y'umwami, na bo bafasha abantu n'inzu y'Imana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help