1Bukeye rubanda rw'Abayuda n'abagore babo baritotomba cyane, barega bene wabo b'Abayuda
2kuko bamwe bavugaga bati “Abahungu bacu n'abakobwa bacu turi benshi, reka tujye kwihahira tubone ibidutunga tubeho.”
3Kandi abandi baravugaga bati “Amasambu yacu n'inzabibu zacu n'amazu yacu twabitanze ho ingwate, dufite inzara reka tujye guhaha.”
4Kandi n'abandi baravugaga bati “Twagujije ifeza z'umusoro w'umwami dutanze amasambu yacu n'inzabibu zacu ho ingwate.
5Ariko rero twebwe na bene wacu dusangiye ubwoko, kandi abana bacu na bo bava inda imwe n'ababo. Nyamara abahungu bacu n'abakobwa bacu tubatanga ho ibiretwa, ndetse abakobwa bacu bamwe bageze mu buretwa kandi tubuze uko twagira ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n'inzabibu zacu bifitwe n'abandi.”
6Numvise kwitotomba kwabo n'amaganya yabo, ndarakara cyane.
7Kuva 22.24; Lewi 25.35-37; Guteg 23.20-21 Mperako nigira inama ubwanjye, ntonganya imfura n'abatware ndababwira nti “Muraguriza bene wanyu inyungu irenze urugero, umuntu wese aguriza mwene wabo.”
Nuko mbateraniriza iteraniro rinini.
8Ndababwira nti “Twebweho uko dushoboye twacunguye bene wacu b'Abayuda bari baraguzwe n'Abanyamahanga, none namwe murashaka kugura bene wanyu. Mbese twe twabagura tukabatunga?” Nuko baraceceka babura icyo bavuga.
9Ndongera ndavuga nti “Ibyo mukora si byiza. Mbese ibikwiriye si uko mwagenda mwubaha Imana yacu, ntimwitukishe mu banzi bacu b'abanyamahanga?
10Nanjye na bene data n'abagaragu banjye twabagurizaga ifeza n'ingano. None ndabinginze tubaharire imyenda batubereyemo.
11Ndetse uyu munsi mubasubize amasambu yabo n'inzabibu zabo, n'inzelayo zabo n'amazu yabo, mubasubize cya gice kimwe mu ijana cy'ifeza, n'icy'ingano n'icya vino n'icy'amavuta, ibyo mwabakaga.”
12Maze baravuga bati “Tuzabibasubiza kandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nk'uko uvuze.”
Nuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk'uko basezeranye.
13Maze nkunkumura umwenda nari niteye ndavuga nti “Imana izakunkumure itya umuntu wese udasohoza iri sezerano, imukure mu nzu ye no ku murimo we. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.”
Iteraniro ryose riremera riti “Amen.” Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk'uko basezeranye.
Nehemiya atwara abantu neza yanga kubāka ikoro14Kandi uhereye igihe naherewe ubutware ngo mbe igisonga cy'umwami mu gihugu cy'u Buyuda, uhereye ku mwaka wa makumyabiri ukageza ku wa mirongo itatu n'ibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi n'ibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga n'amakoro y'ubusonga.
15Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushya bibāka ibyokurya na vino, udashyizeho shekeli z'ifeza mirongo ine, ndetse n'abagaragu babo batwaza rubanda igitugu. Ariko jyewe si ko nabigenje kuko nubahaga Imana,
16ahubwo nagiraga umwete wo gukora nubaka inkike kandi nta gikingi cyose twaguze, kandi n'abagaragu banjye bose bateraniraga ku murimo.
17Kandi abagabo ijana na mirongo itanu bo mu Bayuda n'abatware babo bariraga ku meza yanjye, udashyizeho abo twasangiye bandi bavaga mu mahanga adukikije.
18Kandi igerero ry'umunsi umwe ryabagamo inka imwe n'intama esheshatu zitoranijwe, bantekeraga n'inkoko kandi uko iminsi cumi yashiraga bazanaga vino z'amoko yose, ariko ibyo byose uko bingana sinabyakaga abantu ho ikoro ry'ubusonga, kuko abo bantu barushywaga n'uburetwa.
19Mana yanjye, wibuke ibyo nakoreye aba bantu, ubinyiturire ibyiza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.