Yosuwa 13 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yosuwa ababwira ibice by'ibihugu bitarahindūrwa

1Yosuwa ashaje ageze mu za bukuru Uwiteka aramubwira ati “Urashaje ugeze mu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindūrwa.

2Igihugu gisigaye ngiki kirimo ibi bihugu: iby'Abafilisitiya n'iby'Abanyageshuri byose,

3uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputa ukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroni ikasikazi, habarirwa Abanyakanāni. Kandi abatware batanu b'Abafilisitiya ni aba: uw'Abanyagaza n'uw'Abanyashidodi n'uw'Abanyashikeloni, n'uw'Abanyagati n'uw'Abanyekuroni hamwe n'Abawi.

4Kandi ikusi igihugu cyose cy'Abanyakanāni, n'i Meyara h'Abasidoni ukageza kuri Afika mu rugabano rw'Abamori,

5n'igihugu cy'Abagebali n'i Lebanoni yose herekeye iburasirazuba, uhereye i Bāligadi munsi y'umusozi wa Herumoni ukageza aho i Hamati harasukirwa.

6Kub 33.54 Hariho n'abanyagihugu cy'imisozi miremire, uhereye i Lebanoni ukageza i Misirefotimayimu n'Abasidoni bose.”

Ati “Nzabirukanira imbere y'Abisirayeli, maze uzahagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nk'uko nagutegetse.

7Nuko none iki gihugu ukigabanye ya miryango cyenda n'igice cy'uwa Manase.”

8 Kub 32.33; Guteg 3.12 Kuko Abarubeni n'Abagadi bahanywe na Manase gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirasuba nk'uko Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye,

9uhereye kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni n'umudugudu wo hagati mu kibaya, n'igitwa cyose cy'i Medeba ukageza i Diboni,

10n'imidugudu yose ya Sihoni umwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni kugeza ku rugabano rw'Abamoni,

11n'i Galeyadi no mu ngabano z'Abanyageshuri n'Abanyamāka, n'umusozi wose wa Herumoni n'i Bashani yose ukageza i Saleka,

12n'igihugu cyose cya Ogi cy'i Bashani watwaraga mu Ashitaroti no muri Edureyi (Ogi uwo ni we wo mu bacitse ku icumu mu Barafa). Abo ni bo Mose yarwanije akabirukana.

13Nyamara Abisirayeli bo ntibirukanye Abanyageshuri cyangwa Abanyamāka, ahubwo Abanyageshuri n'Abanyamāka baturana n'Abisirayeli na bugingo n'ubu.

14 Guteg 18.1 Ariko umuryango w'Abalewi wo nta gakondo Mose yabahaye, keretse ibitambo byoswa by'Uwiteka Imana y'Abisirayeli, ni byo gakondo yabo nk'uko yamubwiye.

Imiryango ibiri n'igice cy'umuryango by'Abisirayeli na gakondo yabo

15Mose ni we wagerereye Abarubeni igihugu nk'uko amazu yabo ari.

16Igihugu bahawe cyaheraga kuri Aroweri mu ruhande rw'ikibaya cya Arunoni, n'umudugudu wo hagati mu kibaya n'igitwa cyose cy'i Medeba

17n'i Heshiboni, imidugudu yose y'ibitwa n'i Diboni n'i Bamotibāli n'i Betibālimeyoni,

18n'i Yahasi n'i Kedemoti n'i Mefāti,

19n'i Kiriyatayimu n'i Sibuma n'i Seretishahari hari ku musozi uri mu kibaya,

20n'i Betipewori n'imirenge y'i Pisiga n'i Betiyeshimoti,

21n'imidugudu yose y'ibitwa n'igihugu cyose cya Sihoni umwami w'Abamori watwaraga i Heshiboni, uwo Mose yanesheje hamwe n'abatware ba Midiyani: Evi na Rekemu na Suri na Huri na Reba, ari bo batware ba Sihoni babaga muri icyo gihugu.

22Kandi Balāmu mwene Bewori w'umucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota hamwe n'abandi bishwe.

23Ariko urugabano rw'Abarubeni rwari Yorodani n'inkuka zayo. Iyi ni yo gakondo y'Abarubeni nk'uko amazu yabo ari, n'imidugudu n'ibirorero byayo.

24Kandi Mose ni we wagerereye umuryango w'Abagadi nk'uko amazu yabo ari.

25Igihugu bahawe cyari Yazeri n'imidugudu yose y'i Galeyadi n'igice cy'igihugu cy'Abamoni kugeza kuri Aroweri hateganye n'i Raba,

26uhereye i Heshiboni ukageza i Ramatimisipa n'i Betonimu, uhereye i Mahanayimu ukageza mu rugabano rw'i Debira.

27Kandi iyo mu kibaya n'i Betiharamu n'i Betinimura, n'i Sukoti n'i Safoni n'igice cy'igihugu cya Sihoni umwami w'i Heshiboni cyari cyasigaye, na Yorodani n'inkuka zayo ukageza mu bigobe by'inyanja y'i Kinereti iburasirazuba bwa Yorodani.

28Iyi ni yo gakondo y'Abagadi nk'uko amazu yabo ari, n'imidugudu n'ibirorero byayo.

29Kandi Mose ni we wagerereye igice cy'umuryango wa Manase, haba ahabo nk'uko amazu yabo ari.

30Igihugu bahawe cyageraga i Mahanayimu n'i Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi umwami w'i Bashani, n'imidugudu yose ya Yayiri yo muri Bashani, yose yari mirongo itandatu,

31n'igice cy'i Galeyadi na Ashitaroti na Edureyi, imidugudu y'igihugu cya Ogi cy'i Bashani, yari iya bene Makiri mwene Manase. Ni cyo cya gice cya bene Makiri nk'uko amazu yabo ari.

32Uko ni ko Mose yagabanije igihugu cy'ibitwa bya Mowabu, hakurya ya Yorodani herekeye i Yeriko iburasirazuba.

33Kub 18.20; Guteg 18.2 Ariko umuryango w'Abalewi wo Mose nta ho yabahaye kuba gakondo yabo, ahubwo Uwiteka Imana y'Abisirayeli ni yo gakondo yabo nk'uko yababwiye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help