1 2 Sam 6.2-4; 1 Ngoma 13.5-7 Nuko ab'i Kiriyatiyeyarimu baraza benda isanduku y'Uwiteka, bayizamukana umusozi bayishyira mwa Abinadabu, maze bereza umuhungu we Eleyazari kujya arinda isanduku y'Uwiteka.
Uwiteka akiza Abisirayeli amaboko y'Abafilisitiya2Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyarimu, hashize igihe kirekire cy'imyaka makumyabiri ab'inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira.
3Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba mugarukira Uwiteka n'imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z'abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y'Abafilisitiya.”
4Nuko Abisirayeli baherako bakuraho ba Bāli na Ashitaroti, bakorera Uwiteka musa.
5Bukeye Samweli aravuga ati “Nimuteranye Abisirayeli baze i Misipa, nanjye nzabasabira ku Uwiteka.”
6Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayabyarira imbere y'Uwiteka. Uwo munsi biyiriza ubusa baravuga bati “Twacumuye ku Uwiteka.” Maze Samweli acirira Abisirayeli imanza i Misipa.
7Abafilisitiya bumvise ko Abisirayeli bateraniye i Misipa, abatware babo baherako batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bashya ubwoba ku bw'Abafilisitiya.
8Abisirayeli babwira Samweli bati “Ntuhweme kudutakambirira Uwiteka Imana yacu, kugira ngo idukize amaboko y'Abafilisitiya.”
9Nuko Samweli yenda umwana w'intama ucyonka, awutambirira Uwiteka ho igitambo cyoswa kitagabanije, maze Samweli atakambirira Abisirayeli ku Uwiteka, Uwiteka aramwumvira.
10Samweli agitamba igitambo cyoswa, Abafilisitiya bigira hafi kurwanya Abisirayeli. Uwo munsi Uwiteka ahindira ku Bafilisitiya guhinda gukomeye arabatatanya, banesherezwa imbere y'Abisirayeli.
11Abagabo b'Abisirayeli baherako baturumbuka i Misipa bagerekana Abafilisitiya, babica umugenda babageza i Betikari.
12Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y'i Misipa n'i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n'ubu.”
13Nuko Abafilisitiya baratsindwa ntibongera kurenga urugabano rw'Abisirayeli. Mu gihe cya Samweli cyose ukuboko k'Uwiteka kwibasiraga Abafilisitiya.
14Kandi imidugudu y'Abisirayeli yari yaranyazwe n'Abafilisitiya igarurirwa Abisirayeli, uhereye kuri Ekuroni ukageza i Gati, n'urugabano rwayo Abisirayeli barukura mu butware bw'Abafilisitiya kandi babana amahoro n'Abamori.
15Nuko Samweli aba umucamanza w'Abisirayeli iminsi yose yo kubaho kwe.
16Kandi uko umwaka utashye yajyaga acuragana i Beteli n'i Gilugali n'i Misipa, acira Abisirayeli imanza muri iyo myanya yose,
17akajya asubira iwe i Rama kuko ari ho urugo rwe rwari ruri agacirayo Abisirayeli imanza, yubakayo igicaniro cy'Uwiteka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.