Zaburi 136 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 1 Ngoma 16.34; 2 Ngoma 5.13; 7.3; Ezira 3.11; Zab Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; Yer 33.11

Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

2Nimushime Imana nyamana,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

3Nimushime Umwami w'abami,

Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

4Nimushime Ikora ibitangaza yonyine,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

5 Itang 1.1 Nimushime iyaremesheje ijuru ubwenge,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

6 Itang 1.2 Nimushime iyasanzuye isi hejuru y'amazi,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

7 Itang 1.16 Nimushime iyaremye ibiva bikomeye,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

8Yaremye izuba gutwara ku manywa,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

9Yaremye ukwezi n'inyenyeri gutwara nijoro,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

10 Kuva 12.29 Nimushime iyakubitiye Abanyegiputa abana b'imfura babo ikabica,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

11 Kuva 12.51 Igakura Abisirayeli hagati yabo,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

12Ibakujeyo intoki z'imbaraga n'ukuboko kurambutse,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

13 Kuva 14.21-29 Nimushime iyatandukanije Inyanja Itukura,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

14Igacisha Abisirayeli hagati yayo,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

15Ariko igakunkumurira Farawo n'ingabo ze mu Nyanja Itukura,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

16Nimushime iyashorereye ubwoko bwayo mu butayu,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

17Nimushime iyakubise abami bakomeye,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

18Ikica abami b'amapfura,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

19 Kub 21.21-30 Yica Sihoni umwami w'Abamori,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

20 Kub 21.31-35 Yica na Ogi umwami w'i Bashani,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

21Itanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

22Umwandu w'Abisirayeli abagaragu bayo,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

23Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

24Idukiza abanzi bacu,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

25Igaburira ibifite imibiri byose,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

26Nimushime Imana yo mu ijuru,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help