Hoseya 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyaha by'Abisirayeli bivugwa

1Nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwa Bisirayeli mwe. Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri cyangwa kugira neza, habe no kumenya Imana.

2Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba no gusambana, bagira urugomo kandi amaraso agasimbura andi maraso.

3Ni cyo kizatera igihugu kurira kandi ugituyemo wese akiheba, n'inyamaswa zo mu ishyamba na zo ni uko, n'ibisiga byo mu kirere, ndetse n'amafi yo mu nyanja azapfa.

4“Ariko ntihakagire umuntu ubibuza. Ntihakagire ubicyaha, kuko ubwoko bwawe bumeze nk'ababuranya umutambyi.

5Kandi uzasitara ku manywa, n'umuhanuzi na we azasitarana nawe nijoro, kandi nzarimbura nyoko.

6“Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y'Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.

7“Uko bakomeje kugwira ni ko bagwije kuncumuraho. Ni cyo gituma ubwiza bwabo nzabuhindura nk'ibikoza isoni.

8Batungwa n'ibyaha by'ubwoko bwanjye, kandi bararikira gukiranirwa kwabo.

9Uko bimeze kuri rubanda, ni ko bizaba no ku batambyi, nzabahanira imigenzereze yabo, mbīture n'imirimo bakoze.

10Bazarya be guhaga, bazakora iby'ubusambanyi be kugwira kuko baretse kwita ku Uwiteka.

11“Ubusambanyi na vino y'umuce, na vino y'ihira byica umutima.

12Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima w'ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo.

13Batambira ibitambo mu mpinga z'imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y'imyela n'imilebeni n'imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n'abageni banyu bagasambana.

14Sinzahanira abakobwa banyu ubumaraya bwabo, habe n'abageni banyu ubusambanyi bwabo, kuko abagabo ubwabo bihererana n'abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n'amahabara. Ni cyo gituma ubwoko butagira ubwenge buzarimbuka.

15“Nawe Isirayeli nukora iby'ubumaraya, uramenye udacumuza na Yuda, kandi ntimukajye i Gilugali cyangwa ngo muzamuke mujye i Betaveni, cyangwa ngo murahize Uwiteka Uhoraho.

16Kuko Isirayeli yagomye nk'ishashi itsimbaraye, noneho Uwiteka azabaragira nk'umwana w'intama uri ahantu hagari.

17Efurayimu yifatanije n'ibigirwamana nimumureke.

18Ibyo banywa birakarishye, bahora basambana, abatware be bakunda ibiteye isoni bisa.

19Inkubi y'umuyaga yamutwaye mu mababa yayo, kandi bazakozwa isoni n'ibitambo byabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help