Indirimbo ya Salomo 7 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Garuka, garuka wa Mushulami we,

Garuka, garuka kugira ngo tukwitegereze.

Umugeni:

Kuki mushaka kwitegereza Umushulami,

Nk'imbyino z'i Mahanayimu?

Abakobwa:

2Ibirenge byawe bikwese ni byiza,

Wa mukobwa w'umwami we.

Amatako yawe ameze nk'iby'umurimbo by'igiciro cyinshi,

Byakozwe n'iminwe y'umuhanga.

3Umukondo wawe ni igitega,

Inda yawe imeze nk'ingano zitonze neza,

Zikikijweho n'imyangange.

4Amabere yawe ameze nk'inyagazi ebyiri,

Nk'impanga z'isirabo.

5Ijosi ryawe rimeze nk'umunara wubakishijwe amahembe y'inzovu,

Inkesha zo mu maso yawe zimeze nk'ibidendezi by'i Heshiboni,

Biri ku irembo ry'i Batirabimu.

Izuru ryawe rimeze nka wa munara w'i Lebanoni,

Werekeye i Damasiko.

6Umutwe wawe wemye nka Karumeli,

N'umusatsi wawe usa n'umwenda w'umuhengeri,

Umwami atonesha uwo musatsi uboshye.

Umukwe:

7Ko uri mwiza kandi unezeza,

Yewe, uwo mporanira urukundo rwishimirwa.

8Uburebure bwawe buhwanye n'umukindo,

N'amabere yawe ahwanye n'amaseri yawo.

9Naravuze nti “Nzurira umukindo,

Mfate amashami yawo.”

Reka amabere yawe amere nk'amaseri y'umuzabibu,

N'impumuro y'umwuka wawe nk'impumuro y'amatapuwa,

10N'akanwa kawe kamere nka vino nziza,

Ibera umukunzi wanjye ikimirwa kimanukana uburyohe,

Iramizwa mu kanwa k'abasinzira.

Umugeni:

11Ndi uw'umukunzi wanjye,

Kandi urukundo rwe ararungaragariza.

12Ngwino mukunzi wanjye tujyane ku gasozi,

Turebe imihana ducumbikamo,

13Tuzindukire mu nzabibu,

Turebe ko imizabibu yatoshye,

Cyangwa ko yapfunditse ururabo,

N'ibikomamanga ko byarabije.

Aho ni ho uzabonera urukundo rwanjye.

14Ubu amadudayimu azana impumuro nziza,

Ku irembo ryacu nejeje imbuto nziza z'amoko yose za vuba n'iza kera,

Ni zo nagusaruriye, mukunzi wanjye we.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help