1 2 Abami 24.12-16; 2 Ngoma 36.10 Aya ni amagambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ari imbohe.
2(Icyo gihe Umwami Yekoniya n'umugabekazi, n'inkone n'ibikomangoma by'i Buyuda n'i Yerusalemu, n'abanyabukorikori n'abacuzi bari bavuye i Yerusalemu).
3Urwo rwandiko rujyanwa na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilukiya, abo Sedekiya umwami w'u Buyuda yohereje i Babuloni kuri Nebukadinezari umwami w'i Babuloni ati
4“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa i Yerusalemu bakajyanwa i Babuloni ari imbohe ati
5‘Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye umwero wayo.
6Mwishakire abagore mubyare abahungu n'abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n'abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n'abakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba.
7Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’ ”
8Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanurira n'abapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukite ku nzozi mujya murota
9kuko babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, sinabatumye.” Ni ko Uwiteka avuga.
10 2 Ngoma 36.21; Yer 25.11; Dan 9.2 Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.
11Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
12Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
13Guteg 4.29 Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.
14Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n'ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”
15Kuko mwavuze ngo “Uwiteka yatubyukirije abahanuzi i Babuloni”,
16uku ni ko Uwiteka avuga iby'umwami wimye ingoma ya Dawidi, n'iby'abantu bose batuye muri uyu murwa, bene wanyu batajyanywe hamwe namwe muri imbohe.
17Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore nzabagabiza inkota n'inzara n'icyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi z'umutini, zitaribwa kuko ari mbi.
18Kandi nzabahigisha inkota n'inzara n'icyorezo, nzabatanga kugira ngo babateragane mu bihugu byose byo mu isi, babe ibivume n'ibitangarirwa, n'ibyimyozwa n'ibiteye isoni mu mahanga yose nzaba mbatatanirijemo,
19kuko batumviye amagambo yanjye, ni ko Uwiteka avuga, abo natumyeho abagaragu banjye b'abahanuzi nkazinduka kare ngatuma, ariko banze kumva. Ni ko Uwiteka avuga.
20Nuko nimwumve ijambo ry'Uwiteka, mwebwe abanyazwe ku muheto mwese abo nirukanishije i Yerusalemu mukajya i Babuloni.”
21Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga kuri Ahabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ati “Dore nzabatanga mu maboko ya Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, na we azabicira imbere yanyu.
22kandi imbohe zose z'u Buyuda ziri i Babuloni zizabakurizaho kuba umuvumo bati ‘Uwiteka arakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w'i Babuloni yatwikishije umuriro’,
23kuko bakoze iby'ubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore b'abaturanyi babo, bakavuga amagambo y'ibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jye ubizi kandi ndi umushinja wabo.” Ni ko Uwiteka avuga.
24Kandi ibya Shemaya w'i Nehelami uzavuga uti
25“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Kuko wanditse inzandiko ubyihangiye, ukazoherereza abantu bari i Yerusalemu bose, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi n'abatambyi bose uti
26‘Uwiteka yangize umutambyi mu kigwi cya Yehoyada umutambyi, kugira ngo habe abatware mu nzu y'Uwiteka, ngo umuntu wese usaze akigira umuhanuzi mushyire mu mbago y'inzu y'imbohe.
27None se ni iki gitumye udahana Yeremiya wo muri Anatoti wigira umuhanuzi wanyu,
28kuko yadutumyeho i Babuloni ati: Uburetwa buzamara igihe kirekire, nimwiyubakire amazu muyabemo, muhinge imirima murye umwero wayo?’ ”
29Nuko Zefaniya w'umutambyi asomera urwo rwandiko imbere y'umuhanuzi Yeremiya.
30Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti
31“Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya w'i Nehelami ngo ‘Kuko Shemaya yabahanuriye kandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma,
32ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: Dore nzahana Shemaya w'i Nehelami n'urubyaro rwe, ntazagira uwo mu rubyaro rwe uzaba muri ubu bwoko ngo ageze igihe cyo kubona ibyiza nzagirira ubwoko bwanjye, kuko yagomeshereje Uwiteka.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.