1Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore.
2Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n'umugore wese agire uwe mugabo.
3Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n'umugore na we abigenze atyo ku mugabo we,
4kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n'umugabo we, kandi n'umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n'umugore we.
5Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry'imibiri yanyu.
6Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka,
7kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n'Imana, umwe ukwe undi ukwe.
8Abatararongorana kandi n'abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye.
9Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.
10
36Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.
37Ariko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n'irari ry'umubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza.
38Nuko rero ku bw'ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.
39Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n'uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.
40Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w'Imana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.