1Amategeko yose mbategeka uyu munsi mujye muyitondera muyumvire, kugira ngo mubeho mugwire, mujye mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, mugihindūre.
2Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze imenye ibyo mu mutima wawe, yuko wakwitondera amategeko yayo cyangwa utayitondera.
3, n'ubutaka bugwengeye butarimo amazi, ikagukūrira amazi mu gitare kirushaho gukomera,
16ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe.
17Uzirinde we kwibwira uti “Imbaraga zanjye n'amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.”
18Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk'uko irikomeza muri iki gihe.
19Niwibagirwa Uwiteka Imana yawe ugahindukirira izindi mana ukazikorera, ukikubita hasi imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yuko utazabura kurimbuka.
20Nk'amahanga Uwiteka arimbura imbere yanyu ni ko muzarimbuka, kuko muzaba mutumviye Uwiteka Imana yanyu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.