1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.
2Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi,
Muvugirize Imana impundu z'abanesheje.
3Kuko Uwiteka Usumbabyose ateye ubwoba,
Ari Umwami ukomeye utegeka isi yose.
4Atugomōrera amoko tukayatwara,
Ashyira amahanga munsi y'ibirenge byacu.
5Adutoraniriza umwandu wacu,
Ni wo byirato bya Yakobo uwo yakunze.
Sela.
6Imana izamukanye impundu,
Uwiteka azamukanye ijwi ry'impanda.
7Muririmbire Imana ishimwe,
Muririmbe ishimwe,
Muririmbire Umwami wacu ishimwe,
Muririmbe ishimwe.
8Kuko Imana ari Umwami w'isi yose,
Muririmbishe ishimwe ryayo,
Indirimbo ihimbishijwe ubwenge.
9Imana itegeka amahanga,
Imana yicaye ku ntebe yayo yera.
10Abakomeye bo mu mahanga,
Bateraniye guhinduka abantu b'Imana ya Aburahamu.
Kuko ingabo zikingira abo mu isi ari iz'Imana,
Ishyizwe hejuru cyane.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.