1Nsubiye inyuma mbona iby'agahato byose bikorerwa munsi y'ijuru, mbona n'amarira y'abarengana babuze kirengera, ububasha bwari bufitwe n'ababarenganyaga kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza.
2Ni cyo cyatumye nshima abapfuye kuruta abazima bakiriho.
3Ni ukuri bose barutwa n'utigeze kubaho, akaba atabonye imirimo mibi ikorerwa munsi y'ijuru.
4Kandi mbona imirimo yose n'iby'ubukorikori byose, yuko ari byo bituma umuntu agirira ishyari mugenzi we. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
5
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.