1 Yohana 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abana b'Imana n'abana ba Satani abo ari bo

1 , yiboneza nk'uko uwo aboneye.

4Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.

5Yoh 1.29 Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo.

6Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.

7Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk'uko uwo ari umukiranutsi.

8Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.

9Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n'Imana.

10Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw'Imana.

11 Yoh 13.34 Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane

12Itang 4.8 tutamera nka Kayini wari uw'Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.

13Bene Data, ntimutangazwe n'uko ab'isi babanga.

14Yoh 5.24 Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu.

15Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.

16Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.

17Ariko se ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze, urukundo rw'Imana rwaguma muri we rute?

18Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri.

19Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab'ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo,

20nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.

21Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y'Imana

22kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo.

23Yoh 13.34; 15.12,17 Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry'Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk'uko yadutegetse.

24Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help