Mika 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Bazabona ishyano abagambirira gukora ibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeye barabikora kuko bishobokera amaboko yabo.

2Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n'amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n'inzu ye, ndetse umuntu n'umwandu we.

3Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye guteza uyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendana umujindiro, kuko icyo gihe kizaba ari igihe kibi.

4Uwo munsi muzaba iciro ry'umugani, bazacura umuborogo bababaye, bazavuga bati ‘Turapfuye, umwandu w'ubwoko bwanjye yawuhaye abandi. Yemwe ko yawunyatse! Imirima yacu yayigabanyije abagome.’ ”

5Ni cyo gituma mu iteraniro ry'Uwiteka utazabona uwo kugeresha isambu umugozi.

6Babwira abahanura bati “Ntimugahanure”. Ntibazabahanurira koko, kandi ibiteye isoni ntibizashira.

7Wa nzu ya Yakobo we, bizabazwa ngo “Mbese Umwuka w'Uwiteka waraheze? Mbese ibyo ni we wabikoze? Amagambo yanjye nta cyo amarira ugenda atunganye?

8“Ariko mu bihe bishize ubwoko bwanjye bwahagurutse bumeze nk'umubisha, abagenda ari abanyamahoro badashaka kurwana mubambura ibishura bīteye ku mikenyero yabo.

9Abagore b'ubwoko bwanjye mubasohora mu mazu yabo meza, abana babo bato mwabambuye icyubahiro nabahaye iteka ryose.

10Nimuhaguruke, mugende kuko aha hatari uburuhukiro bwanyu, haranduye hazabarimbuza kurimbura gukaze.

11“Umuntu ugendana umwuka w'umuyaga n'ururimi rubeshya akavuga ati ‘Ngiye kubahanurira ibya vino n'ibisindisha’, ni we muhanuzi ukwiriye ubu bwoko.

12“Yakobo we, abawe bose nzabateranyiriza hamwe. Ni ukuri nzakoranya abasigaye ba Isirayeli, nzabashyira hamwe nk'intama z'i Bosira, nk'umukumbi uri mu rwuri rwawo, bazagira urusaku rwinshi kuko ari benshi.”

13Usenya yazamukiye imbere yabo, barasimbuka bagwa mu irembo barisohokamo, umwami wabo yababanje imbere kandi Uwiteka na we abagiye imbere.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help