Zaburi 66 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiwe umutware w'abaririmbyi.

Mwa bari mu isi yose mwe,

Muvugirize Imana impundu.

2Muririmbe icyubahiro cy'izina ryayo,

Mwogeze ishimwe ryayo.

3Mubwire Imana muti

“Imirimo yawe ko iteye ubwoba,

Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera,

Bakagushyeshya.

4Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire,

Bazaririmbira izina ryawe.”

Sela.

5Nimuze murebe imirimo y'Imana,

Iteye ubwoba ku byo igirira abantu.

6 Kuva 14.21; Yos 3.14-17 Yahinduye inyanja ubutaka,

Kandi bambukishije uruzi ibirenge,

Aho ni ho twayishimiriye.

7Itegekesha imbaraga zayo iteka,

Amaso yayo yitegereza amahanga,

Abagome be kwishyira hejuru.

Sela.

8Mwa mahanga mwe, muhimbaze Imana yacu,

Mwumvikanishe ijwi ry'ishimwe ryayo.

9Irindira imitima yacu mu bugingo,

Kandi ntikundira ibirenge byacu ko biteguza.

10Kuko Mana, waratugerageje,

Watuvugutiye nk'uko bavugutira ifeza.

11Wadutoje ikigoyi,

Waduhekesheje umutwaro uremereye mu mugongo.

12Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse,

Twanyuze mu muriro no mu mazi,

Maze udukuramo udushyira ahantu h'uburumbuke.

13Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe,

Ndaguhigura umuhigo naguhize.

14Wabumbuje iminwa yanjye,

Akanwa kanjye kakawuvuga ubwo nari mu mubabaro.

15Ndagutambira ibitambo byokeje by'amatungo abyibushye,

Arimo umubabwe w'amasekurume y'intama,

Ndatamba amapfizi n'ihene.

Sela.

16Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mwumve.

Nanjye ndavuga ibyo yakoreye ubugingo bwanjye.

17Nayitakirishije akanwa kanjye,

Ururimi rwanjye rwarayihimbaje.

18Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye,

Uwiteka ntaba anyumviye.

19Ariko koko Imana iranyumviye,

Ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye.

20Imana ihimbazwe,

Itanze kumva gusenga kwanjye,

Kandi itankuyeho imbabazi zayo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help