Abafilipi 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n'urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n'impuhwe,

2musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima.

3Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

4Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n'abandi.

5Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

6Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa,

7ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu

8yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.

9Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose,

10Yes 45.23 kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay'ibyo mu ijuru, cyangwa ay'ibyo mu isi, cyangwa ay'ibyo munsi y'isi,

11kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.

12Nuko abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi,

13kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.

14Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka

15Guteg 32.5 kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b'Imana batagira inenge hagati y'ab'igihe kigoramye cy'ubugoryi, abo mubonekeramo nk'amatabaza mu isi,

16mwerekane ijambo ry'ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n'ubundi.

17Ariko nubwo amaraso yanjye yaba ayo kumīshwa ku gitambo cyo kwizera kwanyu ngo abe ituro, ibyo nabyishimira nkanezeranwa namwe mwese,

18abe ari ko namwe mwishima mwishimana nanjye.

Pawulo atuma Timoteyo na Epafuradito ku Bafilipi

19Niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba, kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe maze kumenya ibyanyu.

20Simfite undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by'ukuri,

21kuko bose basigaye bashaka ibyabo badashaka ibya Yesu Kristo.

22Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se.

23Nuko uwo ni we niringiye kuzamubatumaho uwo mwanya, nimara kumenya ibyanjye.

24Ariko niringiye Umwami Yesu yuko nanjye ubwanjye nzaza vuba.

25Icyakora nibwira yuko binkwiriye ko mbatumaho Epafuradito, mwene Data dufatanije umurimo n'ubusirikare. Ni we ntumwa yanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye,

26kuko yabakumburaga mwese agahagarikwa umutima n'uko mwumvise yuko yarwaye.

27Kurwara koko yari arwaye, ndetse yari agiye gupfa ariko Imana iramubabarira, nyamara si we wenyine ahubwo nanjye yarambabariye, ngo ntongerwaho undi mubabaro ku uwo nsanganywe.

28Ni cyo gituma mutumye mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime nanjye ngabanye umubabaro.

29Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye kandi abasa n'uwo mujye mububaha,

30kuko yagarukiye hafi yo gupfa ku bw'umurimo wa Kristo, ntiyita ku magara ye kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help