1 Yak 5.17 Bukeye Eliya w'i Tishubi, umwe mu basuhuke b'i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.”
2Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti
3“Va hano ugende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw'akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani.
4Uzajye unywa amazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.”
5Nuko aragenda agenza uko Uwiteka yavuze, ajya kuri ako kagezi Keriti ahateganye na Yorodani, agumayo.
6Ibikona bikajya bimuzanira umutsima n'inyama uko bukeye uko bwije, kandi akajya anywa amazi y'ako kagezi.
7Hashize iminsi ako kagezi karakama kuko nta mvura yagwaga muri icyo gihugu.
Eliya ajya i Sarefati, acumbikirwa n'umupfakazi8Bukeye ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti
9Luka 4.25-26 “Haguruka ujye i Sarefati h'Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w'umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.”
10Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry'umudugudu, ahasanga umugore w'umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.”
11Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati “Ndakwinginze unzanire n'agatsima mu ntoki.”
12Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretse urushyi rw'agafu nshigaje mu giseke, n'uturanguzwa tw'amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugira ngo nsubire mu nzu nkivugire n'umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.”
13Eliya aramubwira ati “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n'umwana wawe,
14kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n'amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’ ”
15Nuko aragenda abigenza nk'uko Eliya yamubwiye, kandi uwo mugore na Eliya n'abo mu rugo rwe bamara iminsi babirya.
16Icyo giseke nticyaburamo ifu, n'amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk'uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya.
17Hanyuma y'ibyo, umwana w'uwo mugore nyir'urugo ararwara, indwara ye iramukomereza kugeza aho yamumariyemo umwuka.
18Nyina abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe, wa muntu w'Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye, unyiciye umwana!”
19Eliya aramubwira ati “Mpa umwana wawe.” Nuko amumukura mu gituza agenda amuteruye, amwurirana mu cyumba cyo hejuru yari acumbitsemo, amurambika ku buriri bwe.
20Aherako atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago, umwicira umwana?”
212 Abami 4.34-35 Maze yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Ndakwinginze, ubugingo bw'uyu mwana bumusubiremo.”
22Uwiteka yumvira Eliya, ubugingo bw'uwo mwana bumusubiramo arahembuka.
23Eliya yenda uwo mwana amukura mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amushyira nyina. Eliya aramubwira ati “Nguyu umwana wawe, ni muzima.”
24Uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w'Imana koko, kandi ko ijambo ry'Uwiteka uvuga ko ari iry'ukuri.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.