1Tumaze gutandukana na bo tugenda mu nkuge, turaromboreza tujya i Kosi. Bukeye bwaho dufata i Rodo, tuvayo dufata i Patara.
2Dusanze inkuge yenda kwambuka ijya i Foyinike, tuyikiramo turatsuka turagenda.
3Tugeze aho tureba i Kupuro, tuhasiga ibumoso bwacu tujya i Siriya, dufata i Tiro, kuko ari ho bashatse gukūrira imitwaro mu nkuge.
4Tuhasanga abigishwa dusibirayo karindwi, na bo babwirijwe n'Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu.
5Tumaze iyo minsi tuvayo turagenda, bose baduherekeranya n'abagore n'abana baturenza umudugudu, dupfukama mu kibaya cy'inyanja turasenga.
6Tumaze gusezeranaho twikira mu nkuge, na bo basubira iwabo.
7Natwe turangije urugendo rwacu rwo kuva i Tiro, tugera i Putolemayi turamutsa bene Data, dusibira iwabo umunsi umwe.
8Ibyak 6.5; 8.5 Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w'ubutumwa bwiza, n'umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe.
9Uwo yari afite abakobwa bane b'abāri bahanuraga.
10Ibyak 11.28 Tugitinzeyo iminsi, haza umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya.
11Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir'uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y'abapagani.’ ”
12Tubyumvise twebwe n'abantu b'aho, turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu.
13Ariko Pawulo aratubaza ati “Ni iki gitumye murira mukamena umutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw'izina ry'Umwami Yesu.”
14Yanze kutwumvira turicecekera tuti “Ibyo Umwami ashaka bibeho.”
Pawulo agaragaza ko atagaye amategeko ya Mose15Hanyuma y'iyo minsi dutekera ibintu byacu, turazamuka tujya i Yerusalemu.
16Abigishwa bavuye i Kayisariya turajyana, batugeza kwa Munasoni w'Umunyakupuro wari umwigishwa wa kera, kugira ngo aducumbikire.
17Tugeze i Yerusalemu bene Data batwakirana umunezero.
18Bukeye bwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo, abakuru bose bari bahari.
19Amaze kubaramutsa, abatekerereza ibyo Imana yamuhaye gukora mu banyamahanga byose uko bikurikirana.
20Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry'amategeko!
21Babwiwe ibyawe, yuko wigisha Abayuda bose bari mu banyamahanga kureka gukurikiza Mose, ukavuga yuko badakwiriye gukeba abana babo cyangwa gukomeza imihango y'Abayuda.
22None tugire dute ko batari bubure kumva yuko waje?
23Kub 6.13-21 Nuko genza utya nk'uko tukubwira. Dore dufite abagabo bane bahize umuhigo.
24Ubajyane mwerezwe hamwe, ubatwerere ibikwiriye mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvuga ari ibinyoma, ahubwo ko nawe ugenza neza witondera amategeko yose.
25Ibyak 15.29 Ariko abizeye bo mu banyamahanga bo twanditse ibyo twanoganije, ko birinda ibiterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, n'ubusambanyi.”
26Nuko Pawulo ajyana abo bagabo bukeye bwaho berezwa hamwe, yinjirana na bo mu rusengero, avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy'umuntu wese muri bo kizatangwa.
Abasirikare b'Abaroma bakiza Pawulo Abayuda27Nuko iyo minsi irindwi yenda gusohora, Abayuda bavuye muri Asiya bamubonye mu rusengero, batera abantu bose imidugararo baramusumira,
28barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n'amategeko n'aha hantu, kandi yazanye n'Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.”
29Ibyak 20.4 (Babivugiye batyo kuko bari babonye Tirofimo Umunyefeso ari kumwe na we mu murwa, bībwira yuko Pawulo yamujyanye mu rusengero.)
30Umurwa wose uravurungana, abantu baterana birukanka bafata Pawulo, baramukurubana bamukura mu rusengero, uwo mwanya bakinga inzugi.
31Bagishaka kumwica, inkuru igera ku mutware w'ingabo z'abasirikare, yuko i Yerusalemu hose hari hagize imidugararo.
32Muri ako kanya ajyana abasirikare n'abatwara imitwe, amanuka yirukanka abīrohamo. Na bo babonye umutware w'ingabo n'abasirikare, barorera gukubita Pawulo.
33Maze umutware w'ingabo arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri, abaza uwo ari we n'icyo akoze icyo ari cyo.
34Abo mu iteraniro barasakuza, bamwe bavuga bimwe, abandi ibindi. Ananizwa n'urusaku kumenya ukuri, ategeka ko bamujyana mu rugo rw'igihome.
35Ageze ku rwuririro, umujinya w'abantu utuma abasirikare bamuterura,
36kuko abantu benshi babakurikiraga basakuza bati “Mukureho!”
37Benda kumwinjiza mu rugo rw'igihome, Pawulo abaza umutware w'ingabo ati “Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo?”
Na we aramubaza ati “Uzi Urugiriki?
38Si wowe wa Munyegiputa wagomesheje abantu mu gihe gishize, ukajyana mu butayu abantu b'abicanyi ibihumbi bine?”
39Pawulo aramusubiza ati “Ndi Umuyuda w'i Taruso, ari wo mudugudu w'i Kilikiya w'ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu.”
Pawulo yiregura imbere y'abashakaga kumwica(Ibyak 9.1-19; 26.12-18)40Aramukundira. Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu barahora rwose. Ababwira mu Ruheburayo ati:
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.