1 Abami 11 - Kinyarwanda Protestant Bible

Salomo agushwa n'abagore benshi yarongoraga

1 Guteg 17.17 Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b'abanyamahanga udashyizeho umukobwa wa Farawo: Abamowabukazi n'Abamonikazi n'Abedomukazi, n'Abasidonikazi n'Abahetikazi

2Kuva 34.16; Guteg 7.3-4 bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.” Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n'uko yababengutse.

3Yari afite abagore b'imfura magana arindwi, n'ab'inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobya umutima.

4Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye nk'uko uwa se Dawidi wari umeze,

5kuko Salomo yakurikiye Ashitoreti imanakazi y'Abasidoni, na Milikomu ari yo kizira cy'Abamoni.

6Uko ni ko Salomo yakoze ibyangwa n'Uwiteka, ntiyayoboka Uwiteka rwose nka se Dawidi.

7Bukeye Salomo yubakira Kemoshi ingoro ku musozi werekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy'Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy'Abamoni.

8Uko ni ko yakoreye abagore be bose b'abanyamahanga, bakajya bosa imibavu, bagatambira imana zabo.

Imana ihana Salomo

9Nuko Uwiteka arakarira Salomo, kuko umutima we wahindutse ukayoba Uwiteka Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri,

10ikamutegeka imwihanangirije ko atazakurikira izindi mana, ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse.

11Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n'amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe.

12Ariko kuko ngiriye so Dawidi sinzabikora ukiriho, ahubwo nzabunyaga umwana wawe.

13Kandi na we sinzamunyaga ubwami bwe bwose, ariko nzamugabanirizaho umuryango umwe ku bw'umugaragu wanjye Dawidi na Yerusalemu nitoranirije.”

Abantu batangira kugomera Salomo

14Bukeye Uwiteka ahagurukiriza Salomo umwanzi ari we Hadadi w'Umwedomu, wari uwo mu rubyaro rw'umwami wa Edomu.

15Kera Dawidi akiri muri Edomu, Yowabu umugaba w'ingabo ze yamaze kwica abagabo bose bo muri Edomu, arazamuka ajya guhambisha intumbi zabo,

16kuko Yowabu n'Abisirayeli bari bamazeyo amezi atandatu, kugeza aho yatsembeye abagabo bose muri Edomu.

17Icyo gihe Hadadi ahungana n'abagaragu ba se, bamwe b'Abedomu bahungira muri Egiputa, ariko Hadadi uwo yari akiri umwana muto.

18Nuko barahaguruka bava i Midiyani bajya i Parani, maze bavana abantu bamwe i Parani bajya muri Egiputa, basanga Farawo umwami waho. Agezeyo Farawo amuha inzu, amutegekera igerero, nyuma amukebera igikingi.

19Hadadi atona kuri Farawo cyane bituma amushyingira muramu we, murumuna wa Tahupenesi muka Farawo.

20Bukeye umugore wa Hadadi murumuna wa Tahupenesi, babyarana umwana w'umuhungu witwaga Genubati. Igihe gisohoye cyo gucuka, Tahupenesi amucukiriza kwa Farawo, nuko Genubati uwo aguma kwa Farawo abyirukana n'abana be b'abahungu.

21Hadadi uwo akiri muri Egiputa, yumva ko Dawidi yatanze agasanga ba sekuruza, kandi ko Yowabu umugaba w'ingabo yapfuye. Hadadi abwira Farawo ati “Nsezerera nsubire mu gihugu cyacu.”

22Farawo aramubaza ati “Mbese igituma ushaka gusubira iwanyu hari icyo wankenanye?”

Na we aramusubiza ati “Nta cyo ariko pfa kundeka ntahe.”

23Hanyuma Imana yongera guhagurukiriza Salomo undi mwanzi, ari we Rezoni mwene Eliyada, wari yaracitse shebuja Hadadezeri umwami w'i Soba.

24Ubwo Dawidi yicaga ab'i Soba, icyo gihe Rezoni ateranya abantu aba umutware w'umutwe w'ingabo, barahaguruka bajya i Damasiko, bagumayo barahatwara.

25Uwo na we aba umwanzi w'Abisirayeli iminsi yose Salomo yamaze ku ngoma. Ukuyeho ubukubaganyi Hadadi yagize, yanze Abisirayeli urunuka kandi atwara i Siriya.

Yerobowamu ahanurirwa ko azagabana ubwami bwa Isirayeli

26Bukeye Yerobowamu mwene Nebati, Umwefurayimu w'i Sereda umugaragu wa Salomo, wari umwana w'umupfakazi witwaga Seruya, na we agomera umwami.

27Impamvu yatumye agomera umwami ni iyi: ni uko Salomo yubakaga Milo, agasana icyuho cy'inkike z'umudugudu wa se Dawidi.

28Kandi Yerobowamu uwo yari umugabo w'amaboko w'intwari. Salomo abonye ko ari umusore ugira umwete, amugira umutware w'abanyamirimo b'umuryango wa Yosefu.

29Nuko icyo gihe Yerobowamu yari mu nzira ava i Yerusalemu, umuhanuzi Ahiya w'i Shilo arahamusanga. Ahiya uwo yari akanishije umwenda mushya, kandi bari bonyine ku gasozi.

30Ahiya yenda uwo mwenda mushya yari yakanishije, awutaburamo ibitambaro cumi na bibiri.

31Abwira Yerobowamu ati “Enda ibitambaro cumi kuko ari ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore nzatanyaguza ubwami mbukuye mu maboko ya Salomo nguhe imiryango cumi,

32(ariko we azasigarana umuryango umwe kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi, n'i Yerusalemu umurwa nitoranirije mu miryango yose ya Isirayeli),

33kuko banyimūye bakaramya Ashitoreti ikigirwamanakazi cy'Abasidoni, na Kemoshi ikigirwamana cy'Abamowabu, na Milikomu ikigirwamana cy'Abamoni, ntibagendere mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganye mu maso yanjye, bitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko se Dawidi yagenzaga.

34Ariko sinzamunyaga ubwami bwose, ahubwo nzamukomeza abe umwami iminsi yose akiriho, kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi nitoranyirije, kandi yitonderaga amateka n'amategeko yanjye.

35Ariko nzanyaga umuhungu we ubwo bwami mbuguhe, ari bwo miryango cumi.

36Nyamara uwo muhungu we nzamuha umuryango umwe, kugira ngo umugaragu wanjye Dawidi atabura itabaza imbere yanjye i Yerusalemu, umurwa nitoranyirije nkahashyira izina ryanjye.

37Nuko nzakujyana utegeke uko umutima wawe ushaka kose, kandi uzaba umwami w'Abisirayeli.

38Nuko rero niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye ugakora ibitunganye mu maso yanjye, ukitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko umugaragu wanjye Dawidi yagenzaga, nzabana nawe nkubakire inzu idakuka nk'iyo nubakiye Dawidi, kandi nzaguha Abisirayeli.

39Nuko nzahana urubyaro rwa Dawidi mbahōra ibyo, ariko si iminsi yose.’ ”

40Icyo ni cyo cyatumye Salomo ashaka kwica Yerobowamu, ariko Yerobowamu arahaguruka ahungira muri Egiputa kwa Shishaki umwami wa Egiputa, agumayo ageza aho Salomo yatangiye.

41 2 Ngoma 9.29-31 Indi mirimo ya Salomo n'ibyo yakoze byose n'iby'ubwenge bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe na Salomo?

42Nuko igihe cyose Salomo yamaze i Yerusalemu ategeka Abisirayeli bose, cyari imyaka mirongo ine.

43Nuko Salomo aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa se Dawidi, maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help