Zaburi 100 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi yo gushima.

Mwa bari mu isi yose mwe,

Muvugirize Uwiteka impundu,

2Mukorere Uwiteka munezerewe,

Muze mu maso ye muririmba.

3Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana,

Ni we waturemye natwe turi abe,

Turi ubwoko bwe,

Turi intama zo mu cyanya cye.

4Mwinjire mu marembo ye mushima,

No mu bikari bye muhimbaza,

Mumushime, musingize izina rye.

5 1 Ngoma 16.34; 2 Ngoma 5.13; 7.3; Ezira 3.11; Zab 106.1; 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Kuko Uwiteka ari mwiza,

Imbabazi ze zihoraho iteka ryose,

Umurava we uhoraho ibihe byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help