1Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose, n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose,
2mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,
3 babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.
13Mugandukire ubutware bwose bw'abantu ku bw'Umwami wacu, naho yaba umwami kuko ari we usumba bose,
14cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z'ibibi, no gushima abakora neza.
15Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b'abapfapfa batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu
16mumeze nk'ab'umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk'imbata z'Imana.
17Mwubahe abantu bose, mukunde bene Data, mwubahe Imana, mwubahe umwami.
Inshingano y'abagaragu bakiranuka18Bagaragu b'imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n'abagira ineza gusa ahubwo n'ibigoryi,
19kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana.
20Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima
21kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.
22Yes 53.9 Nta cyaha yakoze, nta n'uburiganya bwabonetse mu kanwa ke:
23Yes 53.7 yaratutswe ntiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.
24Yes 53.5 Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.
25Yes 53.6 Kuko mwari nk'intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye Umwungeri w'ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.