2 Ngoma 11 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abayuda bikomeza

1Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranya umuryango wa Yuda n'uwa Benyamini, ayirobanuramo abagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi n'inzovu munani, ngo bagarurire Rehobowamu igihugu cye.

2Ariko ijambo ry'Uwiteka riza kuri Shemaya umuntu w'Imana riti

3“Bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami w'Abayuda, n'Abisirayeli bose bari i Buyuda n'i Bubenyamini uti

4‘Uku ni ko Uwiteka avuze: Ntimuzamuke kandi ntimuzarwanye bene wanyu, musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira amagambo y'Uwiteka barorera gutera Yerobowamu, basubirayo.

5Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubaka i Buyuda imidugudu y'ibihome.

6Yubaka i Betelehemu na Etamu n'i Tekowa,

7n'i Betisuri n'i Sōko na Adulamu,

8n'i Gati n'i Maresha n'i Zifu,

9na Adorayimu n'i Lakishi na Azeka,

10n'i Sora na Ayaloni n'i Heburoni, imidugudu y'i Buyuda n'i Bubenyamini igoswe n'inkike.

11Kandi akomeza ibihome abishyiramo abatware, abikamo n'ibyokurya n'amavuta na vino.

12Kandi mu mudugudu wose ashyiramo ingabo n'amacumu, arayikomeza cyane. I Buyuda n'i Bubenyamini haba ahe.

13Maze abatambyi n'Abalewi babaga i Bwisirayeli hose, bava mu migabane yabo yose baramusanga.

14Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyuda n'i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n'abahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwiteka umurimo wabo w'ubutambyi,

151 Abami 13.31 ahubwo yitorera abandi batambyi bo gutambira ibigirwamana n'ibishushanyo by'inyana yaremye, mu ngoro zabyo.

16Maze bakurikirwa n'abari bafite umwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

17Nuko bamara imyaka itatu bakomeje ubwami bw'Abayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi n'iza Salomo.

18Rehobowamu arongora Mahalati umukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, yabyaranye na Abihayili umukobwa wa Eliyabu mwene Yesayi.

19Babyarana abana b'abahungu, Yewushi na Shemariya na Zahamu.

20Hanyuma y'uwo arongora Māka umukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti.

21Kandi Rehobowamu akunda Māka umukobwa wa Abusalomu kumurutisha abagore be bose n'inshoreke ze, (kuko yorongoye abagore cumi n'umunani akagira n'inshoreke mirongo itandatu, abyara abana b'abahungu makumyabiri n'umunani n'abakobwa mirongo itandatu).

22Rehobowamu atanga Abiya mwene Māka ngo abe umutware mukuru muri bene se, kuko yashakaga ko azaba umwami.

23Maze agira ubwenge atataniriza abana be b'abahungu mu bihugu byose by'i Buyuda, n'i Bubenyamini mu midugudu yose igoswe n'inkike, akajya abagerera igerero ry'ibyokurya byinshi kandi abashakira n'abagore benshi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help