Kuva 38 - Kinyarwanda Protestant Bible

Igicaniro cyo koserezaho ibitambo(Kuva 27.1-8; 30.18)

1Kandi abāza igicaniro cyo koserezaho ibitambo mu mushita, uburebure bwacyo bw'umurambararo buba mikono itanu, n'ubugari bwacyo buba mikono itanu, kingana impande zose, uburebure bw'igihagararo buba mikono itatu.

2Mu nkokora zacyo uko ari enye abāzaho amahembe, ayabāzanya na cyo akiyagirizaho imiringa.

3Kandi acura ibintu byacyo byose: ibibindi n'ibintu byo kuyoza ivu, n'inzabya n'ibyo kwaruza inyama n'ibyo gushyiramo umuriro w'amakara. Ibintu byacyo byose abicura mu miringa.

4Agicurira mu miringa igisobekerane nk'urushundura, agishyira munsi y'umuguno ugose icyo gicaniro, gihera hasi kiringaniza igicaniro.

5Ateka imiringa ivamo ibifunga bine, abishyira ku nkokora z'icyo gisobekerane cy'umuringa uko ari enye, ngo bisesekwemo imijisho.

6Abāza iyo mijisho mu mushita ayiyagirizaho imiringa.

7Ayiseseka muri ibyo bifunga byo mu mbavu z'igicaniro ngo bajye bayikiremereza, akibāza mu mbaho kiba umurangara mu nda.

8Kandi acura igikarabiro mu miringa, n'igitereko cyacyo agicura mu miringa, abicura mu miringa y'indorerwamo z'abagore bateraniraga gukorera ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

Iby'urugo rw'ubuturo bwera(Kuva 27.9-19)

9Kandi akora urugo rw'ubwo buturo: iburyo ruba imyenda ikinzwe iboheshejwe ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije, umuhururu warwo uba mikono ijana.

10Inkingi zayo ziba makumyabiri n'imyobo yo kuzishingamo iba makumyabiri, bicurwa mu miringa. Inkonzo zo kuri izo nkingi n'imitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza.

11No mu ruhande rw'ibumoso, umuhururu w'urugo uba mikono ijana, inkingi z'imyenda yarwo ziba makumyabiri, n'imyobo yo kuzishingamo iba makumyabiri, bicurwa mu miringa. Inkonzo zo kuri izo nkingi n'imitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza.

12Mu ruhande rw'iburengerazuba urugo ruba imyenda ikinzwe, ubugari bwarwo buba mikono mirongo itanu, inkingi zayo ziba icumi, n'imyobo yo kuzishingamo iba icumi. Inkonzo zo kuri izo nkingi n'imitambiko yo kuri zo bicurwa mu ifeza.

13Mu ruhande rw'iburasirazuba, ubugari bw'urwo rugo buba mikono mirongo itanu.

14Mu ruhande rw'irembo rumwe, ubugari bw'imyenda ikinzwe buba mikono cumi n'itanu. Inkingi zayo ziba eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo iba itatu,

15no mu rundi ruhande rwaryo aba ari ko bimera: mu mpande z'irembo z'urwo rugo zombi, ubugari bw'imyenda ikinzwe buba mikono cumi n'itanu cumi n'itanu. Inkingi zayo ziba eshatu eshatu, n'imyobo yo kuzishingamo ibe itatu itatu.

16Imyenda ikinzwe y'urwo rugo y'impande zose yari iboheshejwe ubudodo bw'ibitare byiza buboheranije.

17Imyobo yo gushingamo inkingi zarwo yari icuzwe mu miringa, inkonzo zo kuri zo n'imitambiko yo kuri zo byari bicuzwe mu ifeza, imitwe y'izo nkingi yari iyagirijweho ifeza. Inkingi zose z'urwo rugo zari zifite imitambiko y'ifeza yo kuzifatanya.

18Irembo ry'urwo rugo ryugarirwa n'imyenda yaremwe n'abahanga bo kudoda amabara, bayiremesheje ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba, n'ubw'ibitare byiza buboheranije. Ubugari bwayo buba mikono makumyabiri, uburebure bw'igihagararo buba mikono itanu bureshya n'ubw'iyindi myenda ikinzwe y'urwo rugo.

19Inkingi zayo ziba enye n'imyobo yo kuzishingamo iba ine, bicurwa mu miringa; inkonzo zo kuri zo zicurwa mu ifeza, imitwe y'izo nkingi iyagirizwaho ifeza, imitambiko yo kuri zo icurwa mu ifeza.

20Imambo z'ubwo buturo n'iz'urugo rubugose impande zose zicurwa mu miringa.

21Uyu ni wo mubare w'ibyaturiwe ubwo buturo, ubuturo bw'Ibihamya n'ibyo babiremesheje nk'uko Mose yategetse ko bibarwa. Abalewi aba ari bo babibara babarishwa na Itamari, mwene Aroni umutambyi.

22Besalēli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, arema ibyo Uwiteka ategetse Mose byose.

23Afatanya na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, umukebyi w'amabuye n'umuhanga wo guhimba, n'umudozi w'ubudodo bw'umukara wa kabayonga, n'ubw'umuhengeri n'ubw'umuhemba n'ubw'ibitare byiza.

24Izahabu zose baremesheje ibyaremewe ubuturo bwera byose, izahabu za ya maturo, zari italanto makumyabiri n'icyenda na shekeli magana arindwi na mirongo itatu, zigezwe kuri shekeli y'ahera.

25Kuva 30.11-16 Ifeza z'ababazwe bo mu iteraniro zari italanto ijana, na shekeli igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi n'eshanu, zigezwe kuri shekeli y'ahera.

26Mat 17.24 Ni zo maturo y'abagabo uduhumbi dutandatu n'ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu. Umugabo wese ugiye mu babazwe, umaze imyaka makumyabiri avutse cyangwa isaga atura beka imwe. Ni yo gice cya kabiri cya shekeli igezwe kuri shekeli y'ahera.

27Izo talanto z'ifeza uko ari ijana, zari izo gutekwa ngo zivemo imyobo yo gushingamo inkingi z'ihema ryera, n'iza wa mwenda ukingiriza ahera cyane. Imyobo ijana iva muri izo talanto uko ari ijana, umwobo wose uva mu italanto imwe.

28Za shekeli na zo uko ari igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi n'eshanu, azicuramo inkonzo zo ku nkingi n'imitambiko yo kuri zo, kandi aziyagiriza ku mitwe yazo.

29Kandi imiringa y'amaturo yari italanto mirongo irindwi, na shekeli ibihumbi bibiri na magana ane.

30Na yo ayicuramo imyobo yo gushingamo inkingi za wa mwenda wo gukinga umuryango w'ihema ry'ibonaniro, ayicuramo na cya gicaniro cy'umuringa n'igisobekerane cyayo cy'umuringa, n'ibintu byacyo byose,

31n'imyobo yo gushingamo inkingi z'urugo z'impande zose, n'iyo gushingamo iz'irembo ryarwo, n'imambo z'ubwo buturo zose n'iz'urugo rwabwo rubugose impande zose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help