1Nuko Dawidi arahava, arazamuka atura mu bihome bya Enigedi.
2Bukeye Sawuli atabarutse avuye kwirukana Abafilisitiya, bamubwira ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi.
3Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n'abantu be mu bitare by'igandagarizo ry'amasha.
4 kandi Dawidi n'abantu be bari mu mwinjiro w'ubwo buvumo.
5Maze abantu ba Dawidi baramubwira bati “Uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘Nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka.’ ” Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy'umwambaro wa Sawuli bucece.
6Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli.
71 Sam 26.11 Abwira abantu be ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.”
8Uko ni ko Dawidi yaburīshije abantu be ayo magambo, ntiyabakundira ko bahagurukira Sawuli.
Nuko Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, aragenda.
9Hanyuma Dawidi na we arahaguruka ava mu buvumo, ahamagara Sawuli ati “Nyagasani Mwami!” Sawuli akebutse Dawidi arunama yubika amaso, aramuramya.
10Dawidi aramubaza ati “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi’?
11Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’
12Kandi data, dore n'ikinyita cy'umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy'umwambaro wawe sinkwice. Nuko umenye kandi urebe ko nta kibi cyangwa ubugome bindiho, kandi sinagucumuyeho nubwo uhigira ubugingo bwanjye kubukuraho.
13Uwiteka abe ari we uducira urubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, ariko ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho.
14Nk'uko umugani w'abakera uvuga ngo ‘Ibibi biva mu babi’, ariko rero ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho.
151 Sam 26.20 Mbese umwami wa Isirayeli ateye nde? Uwo ahiga ni nde? Ni intumbi y'imbwa, n'imbaragasa.
16Nuko Uwiteka abe umucamanza wacu aducire urubanza, yitegereze amburanire, ankize amaboko yawe.”
17Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira.
18Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi.
19Kandi uyu munsi weruye ineza ungirira kuko utanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe.
20Mbese umuntu yabona umwanzi we, yapfa kumureka agacika gusa? Nuko Uwiteka akugororere ibyiza ku byo unkoreye uyu munsi.
21Kandi rero nzi yuko utazabura kuba umwami, kandi ko ubwami bwa Isirayeli buzakomezwa mu kuboko kwawe.
22Nuko none ndahira Uwiteka ko utazarimbura urubyaro rwanjye, kandi ko utazasibanganya izina ryanjye mu nzu ya data.”
23Dawidi aramurahira.
Nuko Sawuli asubira iwe, Dawidi n'abantu be bazamuka bajya mu gihome.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.