1Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw'Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi.
2Baravuga bati “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Uwiteka arabyumva.
3Kandi uwo mugabo Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose.
4Uwiteka atungura Mose na Aroni na Miriyamu ati “Nimusohoke uko muri batatu, muze ku ihema ry'ibonaniro.” Barasohoka uko ari batatu.
5Uwiteka amanukira mu nkingi y'igicu, ahagarara mu muryango w'Ihema ryera, ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baraza.
6Arababwira ati “Nimwumve amagambo yanjye: niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we.
7Heb 3.2 Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose.
8Uwo we tujya twivuganira n'akanwa kacu neruye, atari mu migani, kandi ishusho y'Uwiteka ajya ayibona. Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?”
9Bikongereza uburakari bw'Uwiteka, aragenda.
10Cya gicu kiva hejuru y'Ihema ryera kiragenda, Miriyamu asesa ibibembe byera nk'urubura. Aroni ahindukirira Miriyamu, abona asheshe ibibembe.
11Aroni abwira Mose ati “Databuja ndakwingize, we kudushyiraho igihano cy'icyaha twakoreshejwe n'ubupfu, tukizanira urubanza.
12Ndakwingize, ye kumera nk'igihwereye kivutse kiboze mu ruhande rumwe.”
13Mose atakira Uwiteka ati “Mana ndakwingize, mukize.”
14 Kub 5.2-3 Uwiteka asubiza Mose ati “Iyaba se yamuciriye mu maso gusa, ntiyakozwe n'isoni iminsi irindwi? Bamukingiranire inyuma y'ingando z'amahema, amare iminsi irindwi abone kuhagarurwa.”
15Bakingiranira Miriyamu inyuma y'ingando amara iminsi irindwi, ubwo bwoko ntibwahaguruka, Miriyamu atarahagarurwa.
16Nyuma ubwo bwoko burahaguruka buva i Haseroti, bubamba amahema mu butayu bwa Parani.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.